Muyango Vincent w’imyaka 45 y’amavuko, wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi yimanitse yapfuye harakekwa ko yaba yiyahuye.
makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, mu masaha ashyira saa 15h30′, aho byabereye mu murenge wa Mukura, akagari ka Kageyo ho mu mudugudu wa Ntonde.
Amakuru y’urupfu rwa Muyango Bwiza.com yayahamirijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel wavuze ko batunguwe n’urupfu rwe.
Ati “Amakuru ni impamo Muyango yiyahuye y’imanitse mu nzu iwe akoresheje ikiziriko (masine), bwa mbere yabonywe n’umwwana we w’itwa Nizeyimana Vestine ubwo yari avuye guhinga, ageze murugo asanga nta muntu uhari asunitse urugi abona se mu mugozi atabaza abaturanyi, yakomeje avuga ko ajya kugenda yasize se na nyina bose bari murugo, ndetse uyu muryango nta makimbirane bari bafitanye, twatewe urujijo n’impanvu yabimuteye.”
Yakomeje avuga ko Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bahageze bagakora isuzuma, umurambo wa nyakwigendera ugakorerwa isuzuma ni abaganga bo mu bitaro bya Murunda, mbere y’uko ushyingurwa.
Yaboneyeho gusaba abaturage kutihererana ibibazo bafite byatuma yiyahura, kuko ariyo mpamvu begerejwe ubuyobozi.



