Rutsiro: Umufundi wubakaga ahakorera Polisi yo mu mazi yapfuye arohamye

Habumugaba Ildephonse w’imyaka 22 y’amavuko wakoreraga akazi ko kubaka ahakorera Polisi ishami ryo mu mazi yapfuye arohamye mu kiyaga cya Kivu.

Amakuru y’urupfu rwa Habumugaba yamenyekanye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Nzeri 2024, mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro ho mu mudugudu wa Maziba.

BWIZA yamenye ko yavukaga Mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba , Akagari ka Kibari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier, ntiyabashije gufata terefone ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabashije kubusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Habumugaba wakoraga akazi k’ubufundi, umurambo we ubwo twakoraga iyi nkuru wari warohowe na Polisi yo mu mazi, ariko ukiri ku Cyambu cya Kabacuzi, ubuyobozi bukirwana no kumenya Umudugudu yavukagamo ngo bumenye umuryango we.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *