miner-800x445

Rutsiro: Umuntu yapfuye undi arakomereka mu kirombe

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 5 Gicurasi, umuntu umwe yapfuye undi arakomereka, nyuma yo kugwirwa n’itaka ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ibi byabereye mu Kagari ka Muyira, mu Murenge wa Manihira, ubwo umwobo ucukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe waridukaga ukagwira abantu babiri.

Abatangabuhamya bavuga ko abandi bantu babiri nabo bari aho hantu bahunze nyuma gato yo kuriduka.

Uyu nyakwigendera ni François Nsanzimpfura w’imyaka 42, wapfiriye aho, naho Patrice Nshimiyimana, ufite imyaka 25, yakomeretse, kuri ubu ari kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rutsiro.

SP Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, aganira n’ikinyamakuru The New Times, yemeje ibyabaye anaburira abaturage abasaba kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye butemewe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *