Polisi y’u Rwanda hamwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) batangiye gukora iperereza ku mupolisi warashe abantu babiri barakomereka hanyuma na we akirasa agapfa.
Ibi byabereye mu ijoro rishyira tariki ya 10 Ukuboza 2025, mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza, Akagari ka Bushaka, mu Mudugudu wa Bikono.
Amakuru avuga ko uwo mupolisi wari mu kazi yarashe umukozi wa DASSO n’undi muturage. Abari hafi aho bavuze ko babanje kubona uwo mupolisi n’abo bantu baterana amagambo mbere y’uko arasa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje ibyabaye.
Yagize ati: “Nibyo, umupolisi yarashe abantu babiri barakomereka (umuturage n’umukozi wa DASSO), nyuma na we arirasa ahita apfa. Iperereza ku mpamvu byateye icyo gikorwa ryahise ritangira.”
Abakomerekejwe bajyanywe kwivuriza mu bitaro bya CHUK, naho umurambo w’uwo mupolisi woherezwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (RFI).




