Ikipe ya Real Madrid na Chelsea zaguye miswi igitego 1-1, mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryakeye.
Madrid ni yo yari yarikiriye Chelsea ku kibuga cya Estadio Alfredo Distefano, mbere y’uko uwo kwishyura ubera i Stamford Bridge mu cyumweru gitaha.
Chelsea yatangiye uyu mukino yataka cyane Real Madrid, biza no kuyihira ku munota wa 14 w’umukino ubwo yatsindirwaga igitego cya mbere n’Umunyamerika Christian Pulisic wari umaze gucenga ba myugariro n’umuzamu Thibaut Courtois.
Ni igitego cyinjiye nyuma y’iminota itatu Umudage Timo Werner ahushije ubundi buryo bukomeye bwakuwemo n’umuzamu Thibaut Courtois.
Real Madrid yahise itangira kotsa Chelsea igitutu nyuma yo gutsindwa igitego, yagomboye ku munota wa 29 w’umukino ibifashijwemo na Karim Benzema wari urekuriye ishoti ritunguranye mu rubuga rw’amahina.
Iminota yakurikiyeho kugeza igice cya mbere kirangiye, ndetse n’igice cya kabiri hafi ya cyose cyaranzwe no kuba amakipe yombi yari yagabanyije umurego.
Umukino wari uringaniye ku mpande zombi.
Uburyo bukomeye Chelsea yabonye mu gice cya kabiri cy’umukino bwaturutse kuri Coup-Franc ya Hakim Ziyech wari winjiye mu kibuga asimbura, gusa umupira we ukurwamo n’umuzamu Courtois.
Rafael Varane na we yashoboraga gufungurira Real Madrid amazamu gusa umupira yateje umutwe uca hanze gato y’izamu.
Real Madrid yari yagaruye Eden Hazard wakinnye iminota 25 ya nyuma, gusa uyu Mubiligi nta cyugazi yigeze atera Chelsea yahoze akinira bahuraga bwa mbere bahanganye.
Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.



