Rwamagana: Abafundi bavuga ko bakeneshwa na ba rwiyemezamirimo

Mu nama ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abafundi  mu Ntara y’Iburasirazuba (UBTC EAST) bwagiranye n’abafundi n’abayede bakorera mu karere ka Rwamagana, basabwe  kubahiriza amategeko agenga imyubakire ndetse no gukorera mu makoperative kugira ngo bivane mu bukene.

Abafundi bitabiriye inama bemeza ko ikibazo gituma bubaka inzu zidafite ibyangombwa babiterwa n’ubukene ariko bagashinja ba Rwiyemezamirimo batsindira amasoko kutabaha akazi ahubwo kagahabwa abaturuka mu zindi Ntara.

Nsabimana Gaspard usanzwe ari umufundi, aragira ati “kubaka inzu idafite ibyangombwa bifite ingaruka kuri twe ndetse na nyiri inzu, kuko iyo wapatanye inzu bakayihagarika ntabwo uba ugihembwe, niba bashaka ko turwanya akajagari  basabe ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko bajye baduha akazi kuko tujya kugasaba tugasanga baragahaye abo bakuye mu ntara zindi”.

Gukorera mu kajagari bituma abafundi badatera imbere ku buryo hari abatabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Ndayambaje  Theogene aragira ati “Hari abafundi benshi usanga badashobora kwishyura mituweli kuko akazi kacu ntabwo tugakora nk’umwuga wadutunga kandi tukazigama, icyo twifuza ni uko ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko bazajya baduha akazi kandi bakirinda kwishyura batinze”.

Umuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abafundi UBTC  EAST, Ndayambaje Janvier yavuze ko bagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana agamije kurwanya imyubakire y’akajagari.

Yagize ati “twasanze abafundi nabo bagira uruhare mu gutuma hubakwa inzu mu kajagari kuko nibo bazubaka, tuzafatanya n’ubuyobozi bw’akarere, abafundi ntabwo bemerewe kubaka inzu zidafite ibyangombwa byo kubaka, ubu tugiye gushyiraho abasekirite bazagenzura ko hari abafundi bazubaka”.

Ndayambaje yakomeje  avuga bafite intego zo gufasha abafundi kugira imibereho myiza no gukora ubufundi nk’umwuga.

Yagize ati “dufite gahunda zo gufasha abafundi baziyemeza kubahiriza amategeko tukabafasha gukora igifundi cy’umwuga kuko birababaje kubona hari abafundi baba basa nabi kandi bakorera amafaranga ,turabasaba gukorera hamwe muri koperative kuko bizatuma nabo batera imbere, natwe twatangiye kubakorera imishinga igamije kubateza imbere”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *