Rwamagana: Abagore bacibwa intege no kuboneza urubyaro umugabo akajya kurushaka ahandi

Gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Rwamagana ibangamirwa n’abagabo baca inyuma abagore babo bakajya kubyara hanze. Iyi ngeso ngo ituma abagore bacika intege, bibaza ko abagabo bagiye gushaka icyo badafite.

Mu mirenge ya Musha, Fumbwe, Muhazi n’ahandi mu karere ka Rwamagana, hagaragara abana bavutse mu buryo bunyuranije n’amategeko. Abatuye muri iyo mirenge ndetse n’ubuyobozi bavuga benshi muri abo bana babyarwa n’abagabo bubatse, basiga abagore babo baboneje urubyaro bakajya kubyara ahandi.

Murebwayire Josephine wo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Fumbwe avuga ko iyi ngeso yo gucana inyuma isiga abana bandagaye, kuko n’abagabo bababyara batemera kubiyandikishaho. Ati, “ Ese ubwo ni gute naboneza urubyaro umugabo akanca inyuma ajya kurushaka? Kumva bavuga ko umugabo wawe yabyaye hanze atanabikubwiye birababaza, ntuba ukibasha kumwizera. Ikindi noneho biteza ubukene kuko atazana uwo mwana ngo umurere, ahubwo agasahura ajya kumutunga rwihishwa”.

Nsabimana Jean Pierre, ni umuyobozi w’umudugudu wa Ragwe , mu kagari ka Karambi mu murenge wa Muhazi. Na we yemera ko gahunda yo kuboneza urubyaro yitabirwa n’abagore benshi, ariko abagabo bagakomeza kujya kubyarana n’abagore bataruboneje.

Agira ati, “Abagore nta kibazo, ariko abagabo bakomeza kubyara hanze”. Ibi bigaragarira mu ngo ngo eshatu zegeranye mu mudugudu wa Kayenzi, aho usanga abakobwa batandatu bose babyaye abana batabana na ba se”.

Nsabimana kandi ababazwa n’uko abo bana badafashwa naba se uko bikwiye, ngo kuko “baba batinya ko abagore babo babimenya bakabarakarira cyangwa bikabaviramo gusenya”.

Ubuyobozi bukangurira abagabo kwemera abana

Abana bavuka batazi ba se muri iyi mirenge babura ubufasha, ariko ubuyobozi bugakangurira abagabo kubiyandikishaho nubwo baba bababyaye basize abagore babo baboneje urubyaro.

Mu mwaka wa 2019, umurenge wa Fumbwe wonyine wakiriye abagabo 289 bemeye kwiyandikishaho abana babyaye muri ubu buryo. Muri uyu mwaka ubu bamaze kuba 70, ngo nubwo hari amezi abiri ubukangurambaga butakozwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Gusa iyi gahunda igira inzitizi nyinshi, zishingiye ku kuba abagore bahisha abo babyaranye, ndetse n’abagabo batinya ko byamenyekana bigateza amakimbirane mu ngo zabo.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Musha, Mutegarugori Melanie we avuga abagabo bakomeza guseta ibirenge mu kwemera abana babyaye hanze. Ati, “Muri uyu murenge abana bavutse kuri ubwo buryo ni benshi, ariko ba se ntibihutira kubemera. Mu mwaka ushize 2019 habonetse abagabo 17 gusa, naho uyu nguyu bamaze kuba 8. Ababikora baracyari bake, kuko harimo ababa badashaka kwigaragaza ngo batamenyekana. Hari n’ababemera byo kwikiza, agatanga indangamuntu cyangwa inimero yayo cyangwa fotokopi gusa. Dufite n’abandi batabiyandikishaho, ariko bakabaha ubufasha rwihishwa bw’igihe gito, ariko iyo babuhagaritse bihita bijya hanze”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko abana batazira amakosa y’ababyeyi. Ati, “Ingeso yo gucana inyuma, ubushoreke, ni icyaha gihanwa n’amategeko. Umwana uvutse muri ubwo buryo aba ari inzira karengane, azira amakosa y’ababyeyi. Agomba kwandikwa mu irangamimerere. Tubifashijwemo na RIB, umugabo wihakanye umwana apimwa ADN bikagaragara”.

Gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Rwamagana yari ku kigero cya 59% mu mwaka wa 2019. Kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2020, igeze kuri 58%. Mu bigo nderabuzima 15 itangirwamo (ukuyemo icya Munyaga), aho yitabiriwe cyane ni ku cya Rwamagana(79%), naho aho ifite intege nke ni ku cya Munyiginya (25%). Iyi mibare ishimangirwa na Meya w’aka karere, uvuga ko abantu bo cyiciro cya gatatu bayitabira kurusha abo mu cya mbere n’icya kabiri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *