Abaturage batuye mu mudugudu wa Karambo mu kagari Kazinga mu murenge wa Munyaga Barinubira abajura biba imyaka n’amatungo, amwe muri yo bakajya kuyabagira mu ishyamba rya Leta.
Cyanzayire Jeannette ni umwe mu baturage uvuga yajujubijwe n’abajura bamwiba amatungo ndetse n’imyaka.
Agira: “Ndi umwe mu bantu bamaze kwiba ndetse mu kwezi gushize banyibye ihene eshatu ndetse imwe bayibagiye hano munsi mu rutonde ndetse maze kwibwa gatatu kuko Hari Igihe bagiye mu rutoki biba ibitoki izindi nshuro twagiye tubatesha.”
Akomeza ati: “Murumva ko hano mu mudugudu dufite abajura benshi ku buryo banazwi kuko n’iyo babafashe ntawubahana. Hari nk’uwigeze gufatwa yibye ingurube ariko n’ubwo bamufashe ntiyahanwe, tukaba dusaba ko bafatire ingamba abo bajura batwiba bagakoresha inama nk’abayobozi bakihanangiriza bajura cyangwa bakabahana nibwo ubwo bujura bwahagarara tukabona umutekano.”
Murebwayire Clarisse ni umwe baturage bavuga ko abajura biba amatungo ku manywa bakayabagira mu ishyamba ndetse abiba imyaka ni ho bihisha
Agira ati: “Amatungo ku manywa aribwa bakayabagira muri ririya shyamba rya Leta kuko dufite impungenge kuri ririya shyamba badakorera kuko umujura iyo yibye arerengera abamukurikiye bakamubura ndetse ugasanga amatungo yibwa ku manywa ari ho bayabagira tukaba tubona Leta ikoreye ririya shyamba nibura byagabanya ubujura cyane cyane ubwa kumanywa. ”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Munyaga buvuga ko bwahagurukiye kurwanya ubujura bwifashishije kunoza amarondo nk’uko byatangajwe Mukashyaka Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga.
Yagize ati: “Nta kibazo gikomeye cy’ubujura kikigaragara ariko uretse abiba imyaka mu mirima y’abaturage kandi abafashwe barahanwa kuko hari n’uwuherutse gufatwa yibye ingurube, twamushyikirije inzego zibishinzwe kandi irondo ryacu rikora neza kuryo badashobora kwiba.”



