Rwamagana: Indwara y’amayobera yagaragaye ku banyeshuri

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nawe rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 , mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana , haravugwa indwara imaze gufata abana b’abakobwa ituma batitira igice cy’umubiri cyo hasi, ntibabashe kugenda no guhagarara.

Uburyo ubwo burwayi bufata byatumye bamwe mu baturage bavuga ko buterwa n’amadayimoni .

Iyi ndwara bahimbye” Tetema” abakobwa batandatu nibo barwariye mu rugo ndetse ubuyobozi bw’Ibitaro bya Rwamagana bwatangaje ko nta mwana n’umwe urajyanwa ku mavuriro .

Abayirwaye bavuga ko yababereye amayobera bitewe nuko bafashwe.

Umwe mu banyeshuri yagize ati: ”Nafashwe ku Cyumweru numva mu ntege hari kundya, ku wa Mbere ngiye ku ishuri bigeze ikigoroba kwicara mu ishuri birananira.”

Uyu munyeshuri avuga ko iyi ndwara atari iyo kujyana kwa muganga. Ati: “Ntabwo bivuza ibi ngibi birikiza. Hari imiti nyine bagukandisha byakwanga ukajya kwa muganga bakagutera inshinge, ariko njye bari kunkanda ndikoroherwa.”

Undi munyeshuri urwaye iyi ndwara, na we yagize ati:”Natangiye mfatwa n’umugongo, mpagurutse birananira nkajya mpora ndyamye ntabasha no guhaguruka. Uratitira ukumva utabasha no kugenda hari n’igihe biguhekenya (kuribwa mu ngingo).”

Umuyobozi w’ Urwunge ry’Amashuri rwa Nawe , Kagoyire Francine yabwiye RADIOTV10 ko iyi ndwara yabanje gufata abanyeshuri babiri, ariko nyuma hagiye haboneka abandi bayirwara.

Ati: “Muri iyi minsi rero dufunguye ni bwo umubare w’abanyeshuri wabaye nk’uwiyongeraho, namenye abandi babiri bo muri Segonderi bafashwe n’abandi babiri bo muri Primaire bafashwe.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi ndwara ifata abana b’abakobwa, ariko ko abayirwaye bajya kwa muganga bagahabwa imiti, bagakira ndetse bakagaruka mu masomo.

Kibibi Anastase, umwe mu bafite abana biga muri iri shuri, avuga ko we na bagenzi be, bafite impungenge ko yaba ari imyuka mibi iri muri iki kigo.

Ati :“Tudaciye ibintu ku ruhande ni abadayimoni pe! None se niba abaganga bayipima ntibayibone ubwo se twavuga ko barwaye iki kindi?”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana byo ku Rwego rw’Intara, Dr. Placide Nshizirungu avuga ko ari ubwa mbere yumvise iyi ndwara, ndetse ko nta munyeshuri uraza kuyivuza.

Ati:”Nta makuru twaba twarabwiwe cyangwa se twaba tuzi y’uburwayi budasanzwe mu mashuri yo mu Karere kacu, gusa murakoze kuba mubitubwiye turahita tujyayo tubaze uko bimeze, dusure abo bana mu ngo zabo, hanyuma tumenye icyo gukora haba kubasuzuma, kubitaho kubaha inama y’icyo bakora kuko iyo umuntu agize uburwayi akaguma mu rugo ntiyivuze icya mbere ntabwo biba ari byiza.”

Bivugwa ko iyi ndwara yo gutitira mu maguru ifata abana b’abakobwa, yigeze kubaho mu myaka yashize abaturage n’abarerera muri iri shuri rya GS Saint Jean Paul II Nawe basaba inzego z’ubuzima gutabara vuba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *