IMG-20250304-WA0052

Rwamagana: Imihindagurikire y’ikirere irasaba guhindura ingamba mu buhinzi

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2025B, abaturage bo mu karere ka Rwamagana basabwe n’ubuyobozi, gufata neza ibikorwa remezo bubakiwe, hagamijwe kongera umusaruro ndetse no guhinga ubutaka bwose bushobora kuhirwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Iki gihembwe cy’ihinga 2025B cyatangirijwe mu Gishanga cya Nyirabidibiri mu Murenge wa Nzige cyatunganyijwe mu mwaka w’ingengo y’Imari 2016/2017.

Abaturage bakorera imirimo y’ubuhinzi muri icyo gishanga cya Nyirabidibiri, baganiriye n’itangazamakuru,bavuze gutunganya icyo gishanga, byabafashije kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko kuburyo harimo n’abahinga imboga,imiteje n’urusende bakabyohereza mu mahanga.

Musabyimana Christine ni umwe mu baturage bakorera umwuga w’ubuhinzi muri Nyirabidibiri yagize ati ” Aya mazi twahawe muri iki gishanga turakoresha mu kuhira imyaka duhinga, kuhira byatumye umusaruro wiyongera kuburyo turya tukanagurisha tukabona amafaranga yo kwiteza imbere. Turasaba ko batworohereza kubona ibikoresho bakoresha buhira imyaka kuko ibyo dufite ntibihagije.”

Uwitwa Nzigiye Christophe,avuga ko abahinzi benshi, bafashijwe kubona moteri zo kuhira, byatuma abafite amasambu yegeye ahari imiyoboro itwara amazi mu mirima yo mu gishanga nabo bashobora kuzifashisha mu kuhira imirima iri imusozi.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ( RAB,ushinzwe ibikorwa byo kuhira ,gufata neza ubutaka,no gukoresha imashini zifashishwa mu buhinzi, Hitayezu Jerome yemeza ko Kugira ngo ibikorwa remezo byifashishwaga mu kongera umusaruro w’ubuhinzi bitange umusaruro, ababyubakiwe bagomba kubifata neza bakabirinda kwangirika ndetse bagakorera hamwe kandi bagahinga ubutaka bwose buri ahagenewe ahubatse ibyo bikorwa remezo byifashishwa mu byanya byo kuhira .

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab,yavuze hari gahunda yo gufasha abaturage kubona ibikoresho byo gufasha abahinzi bifuza guhinga mu buryo bw’umwuga.

Yagize ati “Abahinzi basanzwe bahabwa nkunganire ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi nabyo bitangwamo nkunganire,tukababa dusaba abahinzi kwirinda guhinga mu kajagari kuko ubwo buhinzi nta musaruro butanga.”

Meya Mbonyumuvunyi aganira n’abaturage yagize ati ” Abahinzi turabasaba kubungabunga ibi ibikorwa remezo mukabifata neza kuko byatanzweho amafaranga menshi mwabiherewe kubyazwa umusaruro. Twemeranyijwe kujya duhinga ibihingwa byatoronyijwe muri buri gihembwe cy’ihinga, kuko guhinga ibyo mwishakiye byatera abaturage gusonza kandi mwahinze.”

Akarere ka Rwamagana,ni tumwe mu turere tujya duhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kubera kutabona imvura ihagije. Mu gihembwe cy’ihinga 2025B, hazahingwa ibigori kuri hegitari 470ha,ibishyimbo 16500ha,Soya 40ha, umuceri 429 ha imyumbati 90ha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *