Hari abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bakora urugendo rw’amasaha ane, ngo babashe kurema isoko kubera ko iryo bubakiwe rimaze imyaka irenga itanu babona nta gahunda yo kurikoreramo rifite.
Aba baturage bo mu murenge wa Gahengeri, basanzwe bafite isoko bubakiwe na EPR ku nkunga y’umuryango Help a Child – Rwanda bavuga ko kuva ryakubakwa rikorerwamo n’abantu babiri ku buryo bibasaba kurema amasoko ya Nyagasambu na Ntunga.
Aba baturage bavuga ko kubakirwa iri soko ari imwe mu nyigo zakozwe nabi, kuko baryubakiwe risa nkiridakenewe.
Bamwe mu baturage Umunyamakuru wa BWIZA yasanze bari kugakiniramo,bavuze ko impamvu katitabiriwe aruko kasondetswe, ku buryo na Rwiyemezamirimo wakubatse bamusabye gusubiramo ariko biba ibyubusa kuko ibisima byisenya kubwo kutabishyiramo Sima ihagije.
Umwe yagize ati: “Bidusaba kurema amasoko ya Ntunga na Nyagasambu kandi twari twegerejwe isoko ariko ntiryubakwa neza ngo ryuzure, bisa nk’aho abaryubatse baririrye rukaba ryaranze kuzura, ibisima bihora bigwa.”
Uyu muturage akomeza avuga ko iri soko kuva ryakuzura mu myaka itanu ishize rikorerwamo n’ababyeyi babiri, nabo bigoye ko babona abaguzi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, Byaruhanga John Bosco mu kiganiro na BWIZA yavuze ko kuba aka gasoko karubatswe hafi y’amaduka acuruza ibintu bimwe n’ibigacururizwamo byatumye katayobokwa, ariko bari gushaka uko kagira umunsi kajya karemaho bakareba ko hari ibyakosoka.
Ati :”Abenshi ntibakitabira kandi tubibashishikariza kenshi, gusa na none kuba kegeranye n’amaduka acuruza ibisa nk’ibigacururizwamo nayo yabaye inzitizi yo kutakayoboka.”
Ingingo yo gusondeka ibisima byo muri iri soko abaturage ntibayivugaho rumwe na Gitifu w’Umurenge wa Gahengeri.
Mu gihe abaturage bemeza ko ibi bisima ubwo byubakwaga Rwiyemezamirimo yasabwe kubisubiramo kuko yari yarabisondetse none na nyuma yo kubivugurura bihora bisenyuka ntawe ubikozeho, ni mu gihe Gitifu we avuga ko atariko byagenze, ko byubatswe neza.









