Ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti ,mu karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Ibidukikije wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yabwiye abaturage bo mu mirenge ya Munyaga na Kigabiro ko kubungabunga amashyamba bireba buri wese ndetse anababwira ko abasarura amashyamba ateze ko hari amategeko abahana, abasaba kwirinda icyatuma bahanwa ahubwo bagakangurira abandi kuyabungabunga .
![]()
Gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti 2024/2025 byabereye mu Mudugudu wa Kamamana mu Kagari ka Kaduha Umurenge wa Munyaga , mu muganda wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, hatewe ibiti bigera ku bihumbi 25.
Abaturage batuye mu mirenge ya Munyaga na Kigabiro bitabiriye umuganda wo gutera ibiti baganiriye na BWIZA bavuze ko gutera amashyamba menshi bishobora kubafasha guhangana n’imihindagurukire y’ikirere idindiza ibikorwa by’ubuhinzi kubera ibura ry’imvura bahura naryo kenshi.
![]()
Bamwe mu baturage babwiye BWIZA ko hari bamwe mu baturage baca mu rihumye abashinzwe amashyamba bakayasarura ateze banasaba ko abakora ibyo bikorwa bahagurikirwa .
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana,Mbonyumuvunyi Radjab, yijeje Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa bayo ko gutera ibiti n’amashyamba bizakomeza mu mirenge yose igize Akarere.
![]()
Minisitiri w’ Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yasabye abaturage kubungabunga amashyamba no gukomeza gutera mu rwego rwo guhangana n’imihindagurukire y’ikirere no kurwanya isuri mu butaka bwabo.
Yagize ati: “Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu kigo gishinzwe amashyamba n’abafatanyabikorwa bacu ,hateguwe ibikorwa binyuranye birimo gutera ibiti by’amashyamba ,ibya Gakondo ,ibyera imbuto , ibirimbisha ahantu n’ibivangwa n’imyaka ku buryo tuzatera ibiti miriyoni 65.Ibi binajyanye n’ubukangurambaga bwo kubungabunga amashyamba no gufata neza ubutaka bwacu tugomba guteraho ibiti turinda ubutaka gutwarwa n’isuri inaduteza ibiza .”
![]()
Dr Uwamariya yakomeje ati: :“Tugomba Kandi kubungabunga amashyamba yacu kandi tukayakorera neza,tukirinda kuvogera cyangwa kwangiza amashyamba ya Leta ,ay’abikorera ndetse n’ayacu bwite . Tugomba kwirinda gusarura ibiti biteze neza ,ibyo dukunze kwita imishoro kuko byangiza amashyamba yacu ,ibi bihanwa n’amategeko, ariko ntabwo twifuza guhana ahubwo twifuza kubungabunga.”
![]()
Mu Karere ka Rwamagana hatangirijwe igihembwe cyo gutera ibiti ni kamwe mu turere twashyize imbaraga mu gutera amashyamba ariko aka Karere gakunze kugarizwa n’ibura ry’imvura cyane cyane muri iki gihe cy’Umuhindo .
Mu gihembwe cyo gutera ibiti 2024/2025 mu karere ka Rwamagana hazaterwa ibiti mu mashyamba 550,000 bizaterwa kuri hegitari 275. Ibivangwa n’imyaka bizaterwa kuri hegitari 2400 n’ ibiti byera imbuto ziribwa 30.000.



