Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Rwamagana babashije kugaruza mudasobwa ngendanwa 16 zo mu mashuri zari zibwe ku Ishuri Ribanza Gaturika rya Nyarubuye riherereye mu Kagali ka Munyiginya, Umurenge wa Nyarubuye, mu Mudugudu wa Buyinja.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, ngo izo mudasobwa 16 zatanzwe muri gahunda ya One laptop per child, zabonwe mu gihuru kiri hafi aho n’umugenzi watambukaga ahita abimenyesha polisi.
Mudasobwa 20 zabuze ku itariki 19 Mata, zivuye mu ishuri kuva ubwo hagenda habaho guta muri yombi abakekwa no gushakisha nk’uko CIP Twizeyimana avuga.
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushakisha izindi mudasobwa enye zitaraboneka bikomeje, asaba abaturage bafite amakuru yatuma ziboneka no guta muri yombi abazibye kuyaha abayobozi mu karere.

Gahunda ya One laptop per child ni umugambi washyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2008, igamije guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).
Ni umugambi ugamije kugeza mudasobwa mu mashuri abanza yose ya leta hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kwiga no kubongerera ubumenyi.



