img_20240730_070642__1000_x_600_pixel_.jpg

Rwamagana: Rurageretse hagati y’abayobora Itorero n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka

Mu murenge wa Gishari w’akarere ka Rwamagana hashize igihe havugwa amakimbirane hagati y’abayobora Itorero ryitwa Imbuto Nziza pantekoti n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka atuyemo bakubaka urusengero basatira ubutaka bwe.

Twagirayezu Gaspard avuga ko amaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi, nyuma yo gusanga ubutaka atuyemo igice kinini kibaruye ahubatse urusengero ruyoborwa na pasiteri Kayibanda Samuel n’umugore we, Mukankaka Monique .

Twagirayezu avuga ko yaguze ubutaka ndetse akabwubakamo inzu yo kubamo indi akayishyiramo icyuma gisya, nyuma haza Mukankaka Monique na bagenzi be basenganaga mu Itorero rya EPR Rwamagana, bashinga amahema ahari hasigaye hari ishyamba rya Leta ryari mu butaka burimo isoko rya Ruhunda .

Uyu muturage avuga ko ubwo Mukankaka n’umugabo we Kayibanda bubakaga urusengero mu butaka bwe yagaragarije ubuyobozi ko barwubatse bamubangamiye, biba ngombwa ko hazanwa umutekenisiye agaragaza ko igice kinini cy’ubutaka bwe kibaruye kuri Mukankaka Monique.

Avuga kandi ko mu gihe yasabaga kurenganurwa ubutaka babubaruye ku muyobozi w’ihuriro ry’abanyamadini mu karere ka Rwamagana, Murisa Fred unayobora Itorero church the rock .

Nyuma yo kumenya ko ubutaka butacyanditse kuri Murisa Fred ahubwo bukaba bwarasubiye mu mazina ya Mukankaka Monique, Twagirayezu ngo yagize impungenge ku buryo ubwo butaka ababutunze badashaka kubumuha, ibyatumye ahitamo kwandikira umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab amusaba kumurenganura .

Mu kiganiro Twagirayezu yagiranye na BWIZA yavuze ko amaze kubona Mukankaka Monique ubu utunze ubutaka buriho urusengero adashaka kumusubiza ubutaka bumubariye ,yiyambaje inzego ariko kugeza ubu akaba nta muyobozi uratanga umuti urambye ku kibazo cye .

Ati:” Nubatse hano mbere y’uko hubakwa ruriya rusengero rushaje kuko hano mpamaze imyaka 17, ariko naje gutungurwa n’uko ba nyiri urusengero bagiye kubaka urusengero barwubaka basatira iwanjye ndetse basanze ubwo ubutaka nubatseho bubaruye uwo Murisa uyobora abanyamadini. Ikibazo cyanjye nakimenyesheje ubuyobozi ariko kugeza ntibarangiza ikibazo cyanjye .”

Twagirayezu akomeza agira ati: “Mu bintu nagaragaje nsaba kurenganurwa harimo y’uko mu by’ukuri ubwo butaka burimo urusengo ari ubwa Leta batwaye bidaciye mu mucyo kuko ngera hano nahanaga imbibi nubwo butaka bwarimo ishyamba rya Leta. Nasabye ko bansubiza ubutaka ntuyeho nyuma yo kubona ko nabwo babutwaye ariko n’ubu ntibikorwa .”

Twagirayezu Gaspard avuga ko ubutaka bwe bwatwawe n’Itorero imbuto Nziza pantekoti ridafite ibyangombwa biryemerera gukora.

BWIZA yagerageje kuvugana na Mukankaka Monique ayisubiza ko ko atari umuvugizi w’itorero imbuto Nziza pantekoti.

Iki gitangazamakuru kandi cyagerageje kuvugana na Kayibanda Samuel umugabo wa Mukankaka uvugwaho kuba Umuvugizi waryo avuga ko Umuvugizi waryo ari Umurisa Fred .

Amakuru BWIZA yamenye ni uko nyuma yo kumva amakuru yavuzwe ubutaka yahawe na Mukankaka Monique bwajemo amakimbirane uwo mushumba wa church on the rock yahise usubiza ubutaka busubira mazina ya Mukankaka Monique.

Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo abakirisito bayobowe na pasiteri Kayibanda Samuel n’umugore Mukankaka Monique bubatse urusengero mu butaka bwegeranye n’ubwa Twagirayezu, bizwi ko hari bumwe mu butaka bwa Leta bwari bufatanye n’ubwubatswemo isoko rya Ruhunda .

Umwe mu baturage yagize ati: “Uburyo urusengero rwubatswe mu butaka bwa Leta ntabwo bwumvikana ,uwo bavuga ko ariwe wabubahaye nta butaka yigeze atunga hano. Hariya bubatse urusengero hari hateye ishyamba rya Leta ndetse ubwanjye ndi bari mu muganda warihateye muri 1970.”

Bamwe mu baturage bavuga ko abantu bakuru bazi ahatewe ishyamba rya Leta aribo bagaragaza ukuri ku makuru y’Ubutaka bwari buteyeho ishyamba, ndetse igice kinini cyaryo cyatemwe hashyirwa iryo soko irisigaye rikarimburwa mbere yo kubaka urwo rusengero.

Umukozi ushinzwe amategeko mu biro bishinzwe imicungire y’Ubutaka mu karere ka Rwamagana, Rwakayigamba Emmanuel, yabwiye BWIZA ko ikibazo Twagirayezu Gaspard afitanye n’abayobozi b’urusengero imbuto Nziza pantekoti kizakemurirwa mu Nteko y’abaturage.

Ati: “Ikibazo cye turagifite mu ibaruwa yanditse, twamusezeranyije kuzagikurikirana. Ejo tuzajyayo mu Nteko y’abaturage tugikemure dufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gishari”.

Nubwo Twagirayezu Gaspard agaragaza ko ubutaka bwe bubaruye ku cyangombwa kibaruye kuri UPI 5/01/03/07/1471, abaturage baturanye nawe bavuga ko urwo rusengero rwubatse mu butaka bivugwa ko bahawe na Nibagwire Gerardine usengera muri urwo rusengero mu buryo bavuga ko budasobanutse bijyanye no kuba nta butaka yigeze agira muri ako gace.

Bavuga kandi ko bitumvikana impamvu rwanditse mu mazina ya Mukankaka Monique nk’umutungo we bwite ndetse kugeza ubu Itorero we n’umugabo we bayoboye ritagira Ubuzima gatozi ahubwo rikaba rimaze imyaka myinshi rikorera mu kwaha kw’andi matorero afite ibyangombwa.

Andi makuru twamenye nuko ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, itsinda ryagenzuraga insengero ryageze ku rusengero rwa Imbuto Nziza pantekoti kugeza ubu bivugwa ko ritanditse muri RGB, basanga Twagirayezu Gaspard arimo gusya bafunga umuryango urimo icyuma gisya kihamaze imyaka 15 bamubwira ko cyegereranye b’urusengero.

Ni mu gihe we avuga ko ubwo hubakwaga urwo rusengero yagaragaje ko barwubatse basatira ubutaka bwe nyamara ntihakemurwa icyo kibazo.

img_20240730_070642__1000_x_600_pixel_.jpg

Urusengero rwubatswe aho bivugwa ko ari ubutaka bwa Leta

img_20240730_070543__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240730_070706__1000_x_600_pixel_.jpg
Twagirayezu Gaspard arasaba kurenganurwa agahabwa ubutaka bwe .

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana: Rurageretse hagati y’abayobora Itorero n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka
    URIYA MUGABO TWAGIRAYEZU AZI GUSERERA NTIBAZAMUVA MU NZARA TU. GUSA ABAFITE UBUTAKA MU NSHINGANO ZABO BAMANUKA MU NTEKO Z’ABATURAGE BAGACUKUMBURA NIBWO BAMENYA UMUZI W’IKIBAZO NEZA BAKAMENYA AHO BAHERA BAGIKEMURA.

  2. Rwamagana: Rurageretse hagati y’abayobora Itorero n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka
    REKA MBAZE TWAGIRAYEZU, URUSENGERO RWUBAKWA KUVA BATANGIYE GUSIZA BAGACUKURA FONDATION, ABAFUNDI N’ABAYEDI BAKUBAKA KUGEZA RWUZUYE WARI URI HEHE? WARI UTARAMENYA KO BARI KUBAKA MU BUTAKA BUTARI UBWABO? WABANJE SE GUTEGEREZA KO BABANZA BAKARWUZUZA UKABONA KUBATERA HEJURU? KUKI BUBATSE UBIREBA NTUBABUZE BATARAGEZA AHO INYUBAKO ZIGEZE HARIYA? BIRASHOBOKA KO WABA UFITE INYUNGU ZINDI ZIBYIHISHE INYUMA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *