Rwanda: Kwitegura amatora mu bice by’igihugu byatangiye neza

Mu gihe uyu munsi ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2024 mu Rwanda amatora ya Perezida ari butangire ndetse akazakurikirwa n’amatora y’ibyiciro byihariye: abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, imyiteguro itandukanye mu bice by’igihugu iragenda neza. Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu guhera ku cyumweru taliki ya 14 Nyakanga babonye byinshi ku ma sites atandukanye mu turere.

Sites z’itora zirateguye

Malachie Hakizimana ni umunyamakuru wa Kigali ToDAY azakurikirana amatora i Nyanza. Yabashije kubona ko aho ari i Gatagara inyiteguro idasanzwe. Ati “Nyanza kuri site iri i Gatagara baraye bavuza ingoma nka zimwe bavuza ahantu bucya haba umunsi mukuru.” Umunyamakuru Higiro Adolphe, uri mu isantire ya Rurama mu murenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma yatangaje ko ku mugoroba hari umuntu warimo agenda abwira abatuye ku muhanda bose ko bazinduka batera insina ku muhanda. Yagize ati”Ibijyanye na décoration bari kurushanwa, barohereza umuntu kubacungira ibyo indi site yakoze bakarushaho.”

Mahirwe Eulade ukorera radio Isano i Rubavu akaba ari naho ari ubu avuga ko i Rubavu nta gishya cyane gihari. Ati’ Nubwo hakurya muri DRC, amasasu amaze iminsi avuza ubuhuha, i Rubavu umutekano urahari ku buryo nta kimenyetso kigaragaza ko iyi ntambara yo hirya yazagira ingaruka kuri aya matora mu gice cyo mu Rwanda gituranye na DRC.”

Emma Marie Umurerwa uri i Musanze avuga ko yahageze mu ma saa moya z’umugoroba. Ati”Nari ngiye ahitwa CS Fatima kureba uko imyiteguro imeze bansubiza inyuma ngeze mu marembo ngo ntibyemewe kwinjiramo izo saha. Ikindi numvise ni indangururamajwi babwira abaturage ko amatora atangira saa 7h00!”. Umutekano w’ibyumba by’itora ntiwabashije kumwemerera ko areba uko ibyuma by’itora biteguye aho yari agiye. Ibi kandi byabaye kuri Munezero Jeanne d’Arc nawe uri gukorera i Nyamagabe. Ati “Aho nashatse kwinjira nahasanze umunyerondo n’umusekirite babuza abantu kuhegera. Mubajije nti ‘ko ntawe mwashyizeho wibutsa abaturage amabwiriza’ ambwira ko babibwiwe bihagije babizi badakeneye undi uza kubibutsa na none.”

Gusa ababashije kugera ku ma sites y’itora kare babashije kwerekwa uko hameze. Urugero ni umunyamakuru Emmanuel Dushimiyimana wagiye gukurikirana amatora i Burera yavuze ko aho yagiye bamwakiriye neza bakamwereka mu byumba by’itora. Ati”Aho nagiye babashije gushyira ahagaragara agashya ka ‘Two in One’, ubwo ni ubwihugiko bumwe bukajyamo abantu babiri icyarimwe ariko batandukanyijwe n’agakuta k’ubwihugiko. Ikindi mbonye, abafite ubumuga inzira zabo zitoroshye igihe haba hari abari butorere kuri ayo ma sites.”

I Muhanga bamwe bategereje kuzinduka batora ubundi bagakomeza imirimo yabo. Alain Serge Ishimwe uzahakurikiranira amatora avuga ko yaganiriye n’aba motards, ababaza uko bazahuza akazi kabo n’amatora. Ati “Bambwiye ko bazindukira yo ubundi bakabona kuza gushakisha udufaranga ducaracara.”

Bamwe bagowe no kujya iwabo gutora

Malachie Hakizimana wa Kigali Today avuga ko benshi bagiye gutorera mu ntara, harimo abakozi bo mu ngo, abakarani, n’abandi. Hari abagowe no kugenda nk’uko yabibonye muri gare ya Nyabugogo. Yagize ati”Bamwe ikoranabuhanga ryo kwiyimura ryarabangiye. Abandi bafite simcard zitababaruyeho, abandi ntibamenye igihe kwiyimura byarangiriye. Bahisemo kujya gutorera iwabo. Abo kubona imodoka bamwe byabagoye. Hari abageze muri Gare saa sita bahabwa tike za saa kumi n’imwe, biranabahenda.”

Icyakora NEC mu kiganiro yatangiye kuri RBA mu gitondo cyo kuri iki cyumweru , yatangaje ko ikibazo cy’abatarabashije kwiyimura kigwaho ku buryo igihe cyo gutora kigera hashyizweho uburyo bafashwamo n’ubwo bamwe bamaze kugenda.

Ikindi aba banyamakuru babashije kubona ni uko ibirango byamamaza byakuwe ahantu hose nk’uko bigenwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora. Cyridio Habimana uri mu karere ka Kirehe ati ” mu karere ka Kirehe ikitwa ibirango babikuyeho nta na hamwe wakibona, igihari ni amabandelerori ahantu hatandukanye ashishikariza abaturage amatora hirya no hino.” Gusa ariko ijisho rye ryabashije kubona ko uburyo amanitsemo ashobora kujijisha abantu bakaba bakeka ko hari site kandi ari ukwibutsa abantu ko bagomba gutora.

Umwe mu banyamakuru wareberaga umupira w’igikombe cy’Uburayi ku Ruyenzi ati” Mu gihe twarimo tureba umupira barimo banacuranga ibizwi nk’igisope. Umucuranzi yashyizemo indirimbo imwe y’umukandida yari asanzwe acuranga ubundi aho mu gisope. Abari aho bamwamaganiye kure bati ‘have have ibyo bintu birabujijwe’. Umucuranzi yahise ahindura injyana ashyiramo indi y’undi muhanzi”. Kuri uyu munyamakuru, ibi bigaragaza urwego rw’imyumvire no kubaha amabwiriza aba yashyizweho na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Abanyamakuru barakomeza kubakurikiranira uko amatora ari bukomeze kugenda kuri uyu munsi ndetse n’ejo.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *