Queen Kalimpinya na Sandrine Isheja ni abanyarwandakazi bari mu isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024, bahawe ibihembo muri iri rushanwa ryabaye kuva ku wa 18 kugera tariki ya 20 Ukwakira 2024.
Ni irushanwa ryabereye mu Karere ka Bugesera mu bice bya Nemba, Ruhuha na Kamabuye, ryegukanwe n’Umunya-Kenya Karan Patel wanaritwaye ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya.
Kalimpinya Queen yabaye umukinnyi mwiza mu bagore mu gihe yari afatanyije na Olivier Ngabo, aho bakoreshaga imodoka iri mu bwoko bwa Subaru Impreza, yemerewe gukina amarushanwa y’imbere mu gihugu gusa.
Ni mu gihe Sandrine Isheja yahembwe nk’umugore mwiza ufasha utwaye imodoka (Co-Pilote), aho yari afatanyije na Davite Giancarlo, aho bakoreshaga imodoka iri mu bwoko bwa Mitsubishi Lancer Evo X iri ku rwego rwo gukina aya marushanwa ku rwego rwa Afurika.
Mubandi bahembwe harimo Kanangire Christian wabaye uwa Kane ku rutonde rusange ndetse akanaba Umunyarwanda waje hafi, ari nako Anitha Pendo atabashije gusoza iri rushanwa.









