Abaturage ba Afurika y’Epfo mu mugi wa Phalaborwa n’abacukura amabuye y’agaciro muri Foskor barasabwa kuryamira amajanja nyuma y’uko intare 14 zatorotse pariki ya Kruger ejo hashize.
Ubuyobozi bw’intara ya Limpopo uyu mugi uherereyemo bwemeje ku rubuga rwa Twitter ko koko izi ntare zatorotse ishyamba zagaragaye zitembera muri Foskor hacukurirwa amabuye y’agaciro. Iyi mpuruza irareba cyane aba baturage, cyane abakozi bacukura aya mabuye.
” Abakozi bacukura amabuye y’agaciro muri Foskor n’abaturage barasabwa kuba maso.” Ubuyobozi bw’intara.
Iyi pariki ni imwe mu mapariki manini muri Afurika y’Epfo. Igice kinini kizitiwe na senyenge. Abantu baribaza uburyo izi ntare zashoboye gusimbuka ku buryo nta wabimenye zitarasohoka.
Ubu ngubu, ubuyobozi bwa pariki bwohereje abashinzwe kuyirinda kugira ngo basubize izi ntare muri pariki.
Iyi nkuru ije ikurikiye iyo ku wa gatatu, ubwo ingwe yabashije kugera ku biro by’abashinzwe pariki na ho hazitije senyenge, yica umwana w’imyaka 2. Ubuyobozi bwemereye umuryango wabuze uyu mwana ubufasha bwose wakenera.
A meeting held between LEDET, The Kruger National Park and Greater Balule concluded
that the lions are to be captured and released back at Kruger National Park.Employees at Foskor Mine and members of the public are hereby advised to be alert at all
times.— Limpopo Provincial Government (@OtpLimpopo) June 7, 2019
ABC



