Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zatangaje ko zigiye gufatira ingamba zikomeye abanduza isura y’igisirikare ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza umusirikare w’umugore wayo yiyambura umwambaro wa gisirikare, arimo no kubyina.
Itangazo rya SANDF ryavuze ko imyitwarire nk’iyo “idahesha agaciro umwambaro” kandi irenga ku mategeko n’indangagaciro z’igisirikare.
Umuvugizi w’igisirikare, Siphiwe Dlamini, yasobanuye ko umwambaro utari uwanyiri kuwambara, ahubwo ni umutungo wa leta, bityo kuwukoresha mu buryo busubiza inyuma isura y’igisirikare ari icyaha gihanwa n’amategeko ya gisirikare.
Nta makuru aratangazwa ku bihano byahita bifatirwa uwo musirikare, ariko ubuyobozi buvuga ko buri wese uzagaragarwaho imyitwarire yangiza icyubahiro cy’igisirikare azahanwa bikomeye.




