Mu myizerere ya gikirisitu n’ayandi madini menshi, izina Satani rihita rizamura ishusho y’ikiremwa cy’umwijima, gihora gihanganye n’Imana n’abantu. Ariko se, ni nde Satani koko? Yaturutse he? Ese Bibiliya n’abashakashatsi bamuvugaho iki?
Mu Isezerano rya Kera, cyane cyane mu gitabo cya Yobu, Satani agaragara nk’urega abantu imbere y’Imana. Si nk’umwami w’icyaha nk’uko byaje kumenyekana nyuma, ahubwo ni nko mu rukiko, aho agaragara nk’urega Yobu kugira ngo arebe niba koko ari umuntu w’intungane.
Mu Isezerano Rishya, ishusho ya Satani irushaho kuba ndende. Agaragara ashuka Yesu mu butayu (Matayo 4), akitwa “se w’ibinyoma” (Yohana 8:44), ndetse no mu gitabo cy’Ibyahishuwe (12:9) yitwa “Inzoka ya kera, Satani uyobya abatuye isi bose.”
Bamwe mu bakirisitu banavuga ko Satani yahoze ari umumarayika witwaga Lusiferi, uvugwa mu magambo ya Yesaya 14:12–15, ariko abashakashatsi bemeza ko iyo mirongo yandikiwe umwami w’i Babuloni, atari Satani ubwe.
Abahanga mu mateka n’imyemerere bavuga ko igitekerezo cya Satani nk’umugome karundura cyatangiye gukura mu myaka ya mbere ya Gikirisitu. Elaine Pagels, umwarimu muri Kaminuza ya Princeton, avuga ko Abakirisitu ba mbere bifashishije ishusho ya Satani mu kumvikanisha abanzi babo nko kwerekana Abayahudi n’Abapagani nk’abari ku ruhande rw’umwijima.
Na ho Henry Kelly, umwarimu wa kera muri Kaminuza ya UCLA, yanditse ko Satani mu Ntangiriro za Bibiliya atari ikiremwa cy’icyaha, ahubwo yari umukozi w’Imana ushinzwe kugerageza abantu.
Mu idini ya Isilamu, Satani yitwa Iblis. Ni jini wangiwe n’Imana kubera kwanga kunamira Adamu. Aho niho yahindukiye umwanzi w’abantu kugeza ku munsi w’imperuka.
Mu myemerere y’Abayahudi ba kera, Satani ntiyafatwaga nk’umugome uhora arwana n’Imana. Yari umwe mu bantu b’Imana yakoresheje kugira ngo ipime umuntu.
Abahanga mu bitekerezo n’imitekerereze y’abantu nka Sigmund Freud na Carl Jung, barebye Satani mu buryo butari ubusanzwe. Freud yamubonye nk’ishusho y’inyota y’icyaha iri mu muntu, naho Jung avuga ko Satani ashushanya igice cy’umwijima kibamo mu muntu, agace katifuza kuganzwa n’icyiza.
Satani ni ishusho ikomeye mu myemerere ya benshi, kandi igenda ihinduka uko imyaka ihita. Mu gihe bamwe bamufata nk’umwanzi w’Imana, abandi bamubona nk’igice cy’umuntu, abandi bakamwita igitekerezo cy’ububasha budashaka kumvira Imana.
Icyakora, kimwe mu bitandukanye n’izindi nyigisho zose ni uko Satani, nk’uko Bibiliya ibivuga, atazahoraho iteka: Ibyahishuwe 20:10 havuga ko azajugunywa mu muriro w’iteka, aho atazongera kuyobya abantu ukundi.




