Umukinnyi wa APR FC, Niyibizi Ramadhan, hamwe na murumuna we Sultan Bobo ukinira Marines FC, bari mu bihe bikomeye byo gushenguka ku mutima nyuma y’urupfu rwa se ubabyara.
Nyakwigendera yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, ahagana saa kumi za mugitondo, mu rugo rwe ruherereye i Rubavu, Gisenyi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI avuga ko uyu mubyeyi atari amaze igihe kinini arwaye, kuko ngo indwara yamufashe ku Cyumweru gishize. Hari hashize igihe afite ikibazo cy’ubuhumekero, ari na cyo cyemezwa ko cyamuviriyemo urupfu.
Ramadhan, kimwe na mushiki we Saida wigeze gukina ruhago ubu akaba ari umutoza, bose bakomeje kwihanganishwa n’inshuti n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Niyibizi Ramadhan azwi nk’umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bafite urwego rwo hejuru muri APR FC, ndetse amaze no kwitabazwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Mbere yo kwerekeza muri APR FC, yakiniye AS Kigali ndetse na Marines FC.
Murumuna we Sultan Bobo, ukinira Marines FC, na we ari mu kababaro ko kubura umubyeyi wabo.




