Se wa Tupac, Mutulu Shakur, wari umaze imyaka 36 muri gereza yarekuwe by’agateganyo

Mutulu Shakur, umugabo wa nyina wa 2Pac Shakur ari nawe wamureze akamuha n’izina rye, yarekuwe by’agateganyo muri gereza yari amazemo imyaka 36 afunzwe kubera ko ubuzima bwe bwifashe nabi .

Amakuru atangazwa na Intercept avuga ko akanama ka Amerika gashinzwe kurekura imfungwa by’agateganyo kuwa 10 Ugushyingo kifuje guha uyu mugabo uri mu myaka 70, amahirwe yo kumara iminsi mikeya asigaje ku Isi hanze ya gereza.

Mutulu Shakur aherutse gusangwamo kanseri yo mu magufa, kandi umuganga w’Ibiro bya gereza yavuze muri Gicurasi ko asigaje igihe gito cyo kubaho.

Nyuma yo kumara imyaka 36 afunzwe muri 60 yakatiwe muri za 80, Mutulu Shakur agiye kumara iminsi ye ya nyuma muri California y’amajyepfo. Biteganyijwe ko iki cyemezo cyo kurekurwa kizashyirwa mu bikorwa kwa 16 Ukuboza 2022.

Mutulu yari yaragiwe kurekurwa inshuro zigera mu 10, kugeza igihe habaga iburanisha ryo mu Kwakira aho akanama gashinzwe gufungurwa by’agateganyo kemeje ko afite dosiye idafite inenge kandi ko atakiri ikibazo ku muryango mugari.

Ubuyobozi bw’agateganyo bwagize buti: “Ubu turasanga ubuzima bwawe butuma ugira intege nke mu bitekerezo no ku mubiri ku buryo utagishoboye gukora icyaha ku rwego rwa leta, cyangwa ku rwego rw’ibanze”.

Aka kanama n’ubundi ni ko kanze ko arekurwa muri Nzeri, ubwo icyo gihe yari arembye cyane kubera kanseri igeze ku rwego wa nyuma. Raporo y’ubuvuzi yemeje ko imbaraga z’umubiri zigenda zigabanuka, agenda yitiranya ibintu cyangwa akabona ibintu bidahari.

Mu 1981, Shakur yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gusahura kubera uruhare yagize mu kwiba ikamyo y’umutamenwa ya Brink, aho umuzamu n’abapolisi babiri biciwe bimuviramo guktirwa imyaka 60 y’igifungo.

Yemeye uruhare rwe aricuza, mbere yo guhamwa n’ikindi cyaha cyo gufasha marraine wa 2Pac witwa Assata Shakur gutoroka gereza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Se wa Tupac, Mutulu Shakur, wari umaze imyaka 36 muri gereza yarekuwe by’agateganyo
    Akaga gashungura indushyi koko! Imyaka 80 se yari kuzayimara buriya????? Cg bari kuzafunga n’umurambo?

  2. Se wa Tupac, Mutulu Shakur, wari umaze imyaka 36 muri gereza yarekuwe by’agateganyo
    Akaga gashungura indushyi koko! Imyaka 80 se yari kuzayimara buriya????? Cg bari kuzafunga n’umurambo?

  3. Se wa Tupac, Mutulu Shakur, wari umaze imyaka 36 muri gereza yarekuwe by’agateganyo
    Birababaje ariko biriya bibaho kugira bitwigishe bitwereke ko dufite igihugu gifite umutekno, iwacu ntagihano kingana gutyo ,,,, shimwa manager kuba ntuye Irwanda

  4. Se wa Tupac, Mutulu Shakur, wari umaze imyaka 36 muri gereza yarekuwe by’agateganyo
    Birababaje ariko biriya bibaho kugira bitwigishe bitwereke ko dufite igihugu gifite umutekno, iwacu ntagihano kingana gutyo ,,,, shimwa manager kuba ntuye Irwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *