Isi y’umupira w’amaguru, by’umwihariko mu Budage, yibasiwe n’agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rubabaje rwa Sebastian Hertner, wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’Abadage.
Hertner w’imyaka 34 y’amavuko yitabye Imana ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, azize impanuka ikomeye yabereye ku gikoresho cyo kuzamura abantu ku misozi mu kigo cy’imikino ya ski cya Savin Kuk, mu majyaruguru ya Montenegro.
Nk’uko byatangajwe, igikoresho Hertner yari ari kumwe n’umukunzi we cyagonganye n’ikindi cyari cyiri imbere yacyo.
Amakuru y’urupfu rwe yakiriwe n’agahinda kenshi mu Budage, aho Sebastian Hertner yari yaranyuze mu makipe akomeye nka Schalke 04 na VfB Stuttgart, ari nayo yaramureze akiri muto.




