Ubwo hakorwaga umuganda udasanzwe usoza ukwezi ku Ukwakira 2024, hatewe ibiti ku nkengero za Sebeya, no mu misozi iyihanamiye byaje bisanga ibindi bikorwa byakozwe kuri uyu mugezi wateje ibiza bikabije mu karere ka Rubavu muri Gicurasi 2023, byambuye ubuzima abasaga 28 bigasiga abarenga 1500 badafite aho bakinga umusaya. Hagamijwe ku bungabunga ubuzima bw’abayituriye.
Ibiza biterwa na Sebeya bigiye kuba amateka, nyuma y’uko damu ya Musabike ibasha kugabanya umuvundo wayo, ikarekura amazi atagira byinshi ahungabanya, wubatsweho inkuta ngo zigabanye aho amazi yateraga abaturage.

Mu mpanuro abaganiriye ni abatuye Umurenge wa Rugerero washegeshwe cyane n’ibi biza, kuri uyu wa gatandatu, tariki 26 Ukwakira 2024, nyuma y’umuganda,bose basabye abaturage kubungabunga ibikorwa Leta ikora ngo ibiza byaterwaga nuyu mugezi bibe amateka.
Abasenyewe n’ibiza byatewe na Sebeya mu mwaka ushize bose bashimira Leta y’u Rwanda yabagobotse
Mazimpaka, ni umuturage wo muri uyu murenge wa Rugerero, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, yavuze ko ibi bibereka ko Leta ikiri bugufi yabo.
Ati :“Gukorera umuganda hano bitwereka ko mu turi bugufi, mu dushimirire umubyeyi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, muti twaramubonye aho rwari rukomeye, kuko ibyo twari dukeneye yabitugejejeho, ubwo twari mu mage.”

Akomeza avuga ko bamwe muri bo bamaze kubona amazu yo guturamo kandi nta cyizere bari bafite nyuma y’uko ibyo bari batunze byose byari bibaye umuyonga.
Bimwe mu bikorwa biraje inshinga Leta mu gufasha abahuye n’ibiza muri aka karere ka Rubavu.
Nyuma y’ibi biza, imiryango 184 yarubakiwe amazu bayatuyemo, kuri ubu kandi nabwo imiryango 324 y’ababashije kwibonera ibibanza, imirimo yo kububakira irarimbanije, mu gihe imiryango 870 itarabasha kubonerwa aho izatuzwa, ariko ubuyobozi buyizeza ko buri kubikurikirana.

Iyi miryango 870 izubakirwa ku butaka buzagurwa na Leta
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, ahamya ko nta muturage wishimye kuruta uwa Rugerero.
Ati: “Nta bantu bishimye nk’abatuye Rugerero, kuko abashyitsi twagize muri uyu muganda bitwereka ko Leta idufite ku mutima, kandi ibyo idukorera twanyuzwe nabyo ubu turi kwiga kubana n’ibiza ari nayo mpamvu tugerageza ibikorwa byinshi byo guhangana nabyo. Ibikorwa byakozwe ku nkengero za Sebeya ni ukugira ngo ubuzima bw’umuturage bubungwabungwe.”
Yasabye abaturage kudaheranwa n’agahinda k’ibiza bahuye nabyo, ko bagomba gusiga ibikorwa bikorerwa ku nkengero za Sebeya, barinda umutekano w’ibimaze kubakwa, kuko imvura igihari.

Minisitiri w’ibikorerwa by’ubutabazi, Maj. Gen Albert(Rtd) Murasira ,witabiriye uyu muganda ahamya ko bari gukora ibikorwa ngo babungabunge ubuzima bw’abaturage.
Ati:“Uyu muganda ntabwo wari usanzwe, turi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukumira no kugabanya ingaruka zikomoka ku biza, tugomba kubungabunga ubuzima bw’abaturage, tugafata ingamba ngo ibikorwaremezo bibungwabungwe. Twatakaje benshi, bamwe barakomereka, ibikorwa remezo birangirika, twagombaga gufata ingamba.”

Akomeza avuga ko mu biza byibasiye igihugu umwaka ushize cyahigiye amasomo, banayashyira muri Politiki y’imicungire y’ibiza, ngo cyubakireho ubudahangarwa ku kwirinda no kurwanya ibiza, buri wese abigizemo uruhare.
Ati: “Twakuyemo amasomo bituma tunayashyira muri Politiki ya Leta, turacyari kumwe ngo twifatanye nyuma y’ibyabayeho dukora ibintu biramba, twubaka amazu akomeye. Muzirikane ko ibi byose mubona bikorwa harimo uruhare rw’abaturage na Leta.”
Yasabye abaturage kurwanya isuri, kwirinda gutura mu manegeka, kubaka amazu akomeye, no kwibuka kujya mu bwishingizi kubyo bakora, kuko Leta itabasha kwishingira byose byibasiye umuturage.

Yanaboneyeho gushimira uruhare rw’abaturage bagize mu gutabara bagenzi babo bahuye n’ibiza kuko batari kubigeraho badafatanyije, ibyo afata nk’ingaruka nziza ku bukungu n’iterambere by’Igihugu.
Mu bikorwa byakozwe muri uyu muganda, uretse gutera ibiti, hubakiwe umuturage inzu wahuye n’ibiza utishoboye, ndetse hanatsindagirwa umuhanda wo mu kagari ka Kabirizi.





One Response
Sebeya yashyize benshi mu kaga akayo kashobotse
Mwaramutse neza ikibazo kijyanye n’ibyiza by’imvura mu ntara y’iburengeraziba kugabanuka biragoranye kuko hari icyingenzi cyirengagizwa m’ukugabanya ayo mazi abritera.Twabiganirije Umukuru w’intara arabyumva yewe aduhuza k’ubuyobozi bw’uturere twa “NGORORERO,RUTSIRO na RUBAVU”ntibashatse kutwumva ngo tubasangize ubumenyi tubifitemo ariko Igihe kizagera badukenere.Imana ibidufashemo Ibiza by’imvura bishire mu gihugu cyacu.