Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Guverineri Ntibitura

Inteko Rusange y’Umutwe wa Sena y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yemeje ishyirwaho rya Ntibitura Jean Bosco ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Byari nyuma yo gusesengura dosiye ye no kuyitangaho ibitekerezo mu bwumvikane busesuye.

Ubwemerwe bwe bwahawe umugisha n’abasenateri 25 bose bari bagize Inteko rusange yamwemeje, nyuma yo kugezwaho Raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, yasuzumye dosiye ye, ikanagirana na we ibiganiro, tariki ya 26 Ugushyingo 2024.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ni bwo Perezida Kagame yagize Ntibitura Jean Bosco Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Yasimbuye kuri izo Dushimimana Lambert wari Guverineri w’iyi ntara kuva muri Nzeri 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *