GtkH_JQXUAEu-6p

Sena yemeje ibitekerezo byayo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026

Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Kamena, yemeje Ibitekerezo byayo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, ishima ko ibitekerezo byatanzwe n’Abasenateri byitaweho harimo kongera ingengo y’imari igenewe ubuhinzi.

Sena yashimye kandi ko hari n’izindi inzego zongerewe ingengo y’imari hagendewe ku bitekerezo yatanze mu mbanzirizamushinga harimo:

Ingengo y’imari igenewe ingufu kugira ngo icyerekezo cyo kugeza amashanyarazi kuri bose kizagerweho,

Akarere ka Nyamagabe, Gisagara, Rutsiro, Kamonyi, Karongi n’aka Kayonza kugira ngo bifashe kwihutisha gahunda zigamije gukura abaturage batwo mu bukene;

Korohereza urwego rw’abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko;

Ibikorwa byo guhuriza hamwe inzibutso, kubaka no gusana inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *