HF-Better

Senateri Dr. Habineza yatorewe kuyobora amashyaka arengera ibidukikije ku Isi

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuyobozi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi (Global Greens).

Itorwa rya Senateri Dr. Habineza ryemejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’amashyaka ya Global Greens, izo nshingano akaba agomba kuzifatanya n’umunya-Suéde, Bodil Valero wongeye gutorwa.

Global Greens isobanura Senateri Dr. Frank Habineza nk’umuntu ufite “ubumenyi bukomeye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije n’imirimo ya Sosiyete Sivile, ndetse no gucunga inzego haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.”

Imugaragaza kandi nk’uwagize uruhare rukomeye mu kubaka politiki ya Opozisiyo irengera ibidukikije mu Rwanda, bijyanye no kuba yarabaye umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yo muri 2017 na 2024.

Dr. Habineza wabaye Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika (African Greens Federation) kuva mu 2010 kugeza mu 2018, agaragazwa kandi nk’uwubatse “ubushobozi bwo gukorera mu miterere ya politiki igoye, kubaka ubwumvikane hagati y’abanyapolitiki batandukanye, no gushyigikira politiki ishyira abantu n’isi ku isonga mu ifatwa ry’ibyemezo.”

Agaragazwa kandi nk’ufite uburambe bunini mu muryango wa Global Greens, aho yinjiye mu buhuzabikorwa bwawo mu 2008, mu nama mpuzamahanga ya kabiri ya Global Greens yabereye i São Paulo, ikindi akaba yaragize uruhare rukomeye mu gutegura inama za Global Greens zabereye i Dakar muri Sénégal, i Liverpool mu Bwongereza n’i Seoul muri Koreya y’Epfo.

Mu nshingano we na Valero bazaba bafite harimo gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Global Greens no gukorana bya hafi n’abahuzabikorwa ba ririya shyirahamwe, urwego nshingwabikorwa rwaryo ndetse n’ubunyamabanga bukuru; by’umwihariko bakazaba ari bo bafite mu nshingano ibijyanye no gushyiraho ubuyobozi, icyerekezo cy’ingamba, n’imikoranire mu mashyirahamwe n’amashyaka yose ashinzwe kurengera ibidukikije ku Isi.

Ku bwa Global Greens, “itorwa rya Bodil Valero na Frank Habineza rizazanira Global Greens ubunararibonye bukomeye muri politiki, ubuyobozi bufatika n’imiyoboro mpuzamahanga, bikomeze uyu muryango mu gihe gikomeye ku bantu no ku isi”.

Aba bombi kandi bitezweho kuzana ubumenyi bwimbitse mu mirimo y’Inteko, kubaka amashyaka, ubufatanye mpuzamahanga no guharanira demukarasi, amahoro, uburenganzira bwa muntu, ubutabera, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’uburinganire mu muryango.

Mu nshingano zabo kandi harimo kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere icyerekezo n’indangagaciro bihuriweho bya Global Greens, nk’uko bigaragara mu masezerano ngenderwaho ya Global Greens.

Habineza na Valero bazanagira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe kirekire, hagamijwe kwagura politiki y’amashyaka arengera ibidukikije ku isi, gukomeza ubufatanye hagati y’amashami, no gushyigikira amashyaka manyamuryango kugira ngo agire intsinzi ikomeye mu matora.

Abandi batowe ni Karen Rossel winjiye mu Biro Bikuru bya Global Greens nk’ushinzwe gucunga imishinga n’ibikorwa, uyu akaba yiyongera kuri Lucy Kagendo Mbae na Seth Piper bakora mu biro bikuru bya Global Greens, aho umwe ari Umunyamabanga Mukuru undi akaba impuguke mu itumanaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *