IMG-20251229-WA0008

Senderi arifuza ko Kirehe iba igicumbi cy’umuziki

Umuhanzi Senderi International Hit yatangaje ko afite icyifuzo cyo kubona Akarere ka Kirehe kaba igicumbi cy’umuziki nyarwanda, nyuma yo gutegura igitaramo yise “Kirehe Twataramye” cyabereye ku ivuko rye, kigahuriza hamwe imbaga y’abaturage ku nshuro ya mbere.

Iki gitaramo cyabereye mu Murenge wa Nyarubuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, cyitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Massamba Intore, Platini P, Mico The Best n’abandi, basusurukije abaturage mu mwuka w’ibyishimo n’imyidagaduro idasanzwe.

Mbere y’iki gitaramo, habanje gukorwa ibikorwa bigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwo mu Karere ka Kirehe, aho Senderi n’abandi bahanzi basuye ahantu hatandukanye nyaburanga, harimo ibitare bya Nyarubuye, ibikorwa by’ubworozi bw’inka zo mu misozi miremire, ndetse n’umuco gakondo wo kuboha imigongo, uri mu murage wemejwe na UNESCO.

Senderi yasobanuye ko igitekerezo cy’iki gitaramo cyari kigamije kwegera abaturage bo mu Karere ka Kirehe, cyane cyane abo mu bice bikunze gusigara inyuma mu kwakira ibitaramo by’abahanzi bazwi.

Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo abitabiriye iki gitaramo kuko byagaragaje ko abaturage ba Kirehe bari bakumbuye ibitaramo nk’ibi. ‘Kirehe Twataramye’ ni igikorwa nifuza ko kizajya kiba buri mwaka.”

Uyu muhanzi yashimye cyane ubufatanye bw’abahanzi bagenzi be bamufashije gutangiza iki gikorwa, anatangaza ko mu mwaka wa 2026 iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati: “Nabonaga ibitaramo byinshi bikorwa mu turere duturanye n’aho mvuka, ariko Kirehe ntibihagere cyane, kandi ituwe n’abaturage benshi. Ni yo mpamvu nifuje kuhazana umuziki.”

Senderi yavuze ko iki gitaramo cyabaye umusaruro mwiza w’ubufatanye bw’abahanzi nyarwanda, kikanafasha abaturage ba Kirehe n’abo mu nkengero z’aka karere gusoza umwaka wa 2025 no kwinjira mu 2026 mu byishimo.

Uyu muhanzi, uzwi cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bw’uburere mboneragihugu, yavuze ko yifuza gusiga umurage mwiza aho akomoka, agaragaza ko intego ye ari uguteza imbere umuziki mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati: “Ndifuza kubona Kirehe ihinduka igicumbi cy’umuziki. Nari nkeneye kugira igikorwa gifatika nk’umuhanzi ukomoka mu Burasirazuba, nkishimira ko abaturage n’ubuyobozi bagaragaje ibyishimo bikomeye.”

Yasoje ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura iki gitaramo, by’umwihariko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, anashimira abahanzi bagenzi be bitabiriye igikorwa nta gihembo basabye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *