Shampiyona y’u Rwanda isubukuwe nyuma ya CHAN 2016

Ku itariki 13 Gasshyantare nibwo irushanwa mu mupira w’amaguru icyiciro cya mbere mu Rwanda risubukurwa nyuma yo gusubikwa mu Ugushyingo umwaka ushize.
Ku munsi w’ejo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino uzahuza AS Kigali iri ku mwanya wa mbere k’urutonde rwa shampiona na Marine FC.

umukino
Ifoto y’umukino wateje imvururu hagati ya Rayon Sports na AS Kigali

AS Kigari ikurikiwe na Rayon Sports, APR FC ndetse na Police FC, bityo ikaba yifuza gutsinda kugira ngo yanikire amakipe ayikurikiye, andi makipe azakina ku buryo bukurikira; Sunrise FC irakira Bugesera i Rwamagana, Etincelles FC izakina na Musanze, AS Muhanga ikine na Rwamagana i Muhanga.
Mu karere ka Gicumbi, Gicumbi FC izakira Rayon Sports, mu mikino 2 ya shampiyona iheruka, taliki 08 Ugushyingo 2014, Rayon Spors yatsindiye Gicumbi FC iwayo ibitego 2-0 naho mu mukino wo kwishyura taliki 19 Werurwe 2015, Gicumbi FC itsinda Rayon Sports ibitego 2-1.
Ku cyumweru tariki 14 Gashyantare kuri stade ya Huye yakoreshejwe muri CHAN 2016, ikipe ya Mukura izakira Amagaju.
APR FC na Police FC ntabwo zizakina ahubwo biteganijwe ko zizakina mu mpera z’icyumweru gitaha aho APR FC izakina na Kiyovu naho Police ikazakina na Espore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *