Shema-Fabrice-2

Shema Fabrice ntashaka miliyoni 290 Frw muri FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice, umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, yavuze ko natorerwa kuyobora iri shyirahamwe, amafaranga yose CAF igenera buri muyobozi ku mwaka azajya ashyirwa mu ngengo y’imari yo guteza imbere umupira w’amaguru w’abato mu Rwanda.

CAF isanzwe igenera buri muyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira muri Afurika $50,000 ku mwaka (72,000,000 Frw). Shema yavuze ko mu gihe cy’imyaka ine yaba ayoboye, ayo mafaranga yose azaba yageze kuri $200,000 (290,000,000) kandi azajya ahita ashyirwa mu bikorwa by’iterambere aho kuyifatira.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RadioTV1, ashimangira ko intego ye atari inyungu bwite ahubwo ari uguteza imbere umupira wa kinyamwuga kandi urambye, unashobora gucuruzwa, ariko by’umwihariko akibanda ku bato.

Shema, usanzwe ayobora AS Kigali, azwiho kuba umuyobozi wubahiriza amasezerano agirana n’abakinnyi n’abakozi. Ku buyobozi bwe, iyi kipe yagiye itwara ibikombe bitandukanye ndetse ihagararira igihugu mu marushanwa yo hanze.

Yibukije ko umupira w’amaguru ari umwuga, ishoramari, ndetse n’isoko ry’ibyishimo kuri rubanda, asaba abafite aho bahurira na wo bose gushyira hamwe kugira ngo utere imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *