Nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2–1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 3, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yongeye kugaruka ku bihuha bimaze iminsi bimuvugwaho n’ibinyamakuru n’imbuga zitandukanye.
Kuva shampiyona yatangira, hari inkuru zimunenga ko ikipe ye ititwara neza, ko ikina nabi ndetse ko akwiye kwirukanwa. Taleb yavuze ko ibyo byose atabisobanura nk’umuntu utarabimenyereye, kuko imyaka n’ubunararibonye amaze mu mwuga bimuha ubushobozi bwo kubona ukuri kw’ibiri gukorwa n’uwo biri guturukaho.
Mu magambo ye yagize ati: “yo nsomye ibyanditswe, menya ubiri inyuma n’uwabimutumye. Ubiri inyuma ndamuzi.”
Yongeraho ati:” Rwose ubiri inyuma ndamuzi, buri wese arabizi, itangazamakuru ryose rirabizi ndetse na APR irabizi.”
Taleb yavuze kandi ko abifuza kubona APR FC itsindwa bakwiye kumenya ko afitanye n’iyi kipe imishinga itarangira ako kanya, bityo bagatekereza kabiri.
Mu magambo ye ati:” Njye na APR FC dufitanye imishinga itarangira aka kanya. Abifuza ko itsindwa nashakaga ko n’ibyo babimenya. Nta kindi narenza kuri ibyo.”
Taleb Abderrahim yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ubwo yageraga muri APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025–2026 utangira, akaba ashobora kongerwa.
Mu mikino icyenda amaze gutoza muri shampiyona, yatsinze imikino itanu, anganya itatu atsindwa umwe, bikaba bishyira APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 18, inyuma ya Police FC ifite 22.




