skynews-sudan-port-rsf_6907824

Soudan: Umutwe wa RSF wagabye ibitero bya Drones mu mujyi wa Port Sudan

Umutwe w’inyeshyamba wa Rapid Support Forces, uzwi nka RSF, wagabye ibitero bya drones ku mujyi wa Port Sudan, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025 umujyi  usanzwe ukoreramo guverinoma ya gisirikare ishyigikiwe na Leta ya Sudani.

Ibi bitero byibasiye ibice bitandukanye birimo ikibuga cy’indege, icyambu, ndetse na Hoteli imwe. Amashusho yafashwe nyuma y’ibitero agaragaza umuriro mwinshi n’umwotsi w’umukara uzamuka mu kirere, ibintu byateye abaturage ubwoba bukabije.

Ku ruhande rw’ubwikorezi, ibikorwa by’indege byahagaze, Indege eshatu zari ziturutse i Cairo mu Misiri zagumye ku kibuga cy’indege cya Port Sudan.

Ni ku nshuro ya kabiri muri iki cyumweru uyu mujyi ugabwaho ibitero n’umutwe wa RSF, Minisitiri w’Itangazamakuru wa Sudani, Khalid Aleiser, yasuye igice cy’amajyepfo y’icyambu cya Port Sudan, aho yatangaje ko ibitembo by’ibikomoka kuri peteroli aribyo byibasiwe, bikaba byabangamiye ibikorwa by’ubwikorezi n’itangwa rya serivisi z’ubucuruzi.

Umujyi wa Port Sudan, uherereye ku nkombe z’Inyanja Itukura, ni umwe mu mijyi yari isigaye ifatwa nk’ahantu hatekanye, wakira impunzi nyinshi ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’abatanga ubutabazi ariko ubu, nawo uri mu kaga kubera kwibasirwa n inyeshyamba.

Raporo z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko umutwe wa RSF ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, cyane cyane mu bikoresho bya gisirikare birimo na drones ni mu gihe Ku rundi ruhande, Leta ya gisirikare ya Sudani ishyigikiwe na Misiri.

Kuva intambara yaduka muri iki gihugu muri Mata 2023, abantu barenga ibihumbi 24,000 bamaze kwicwa, naho abagera kuri miliyoni 13 bo bavuye mu byabo. Muri bo, abagera kuri miliyoni 4 bamaze guhungira mu bihugu bituranye na Sudani.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *