Abasirikare b’u Burundi icumi n’umwe barimo n’ufite ipeti rya Captain n’undi wo muri FDLR ufite ipeti rya majoro ni bo baguye mu gitero izi ngabo zisanzwe zifatanya n’iza Congo kurwanya umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bayigabyeho muri Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Igitero bariya basirikare b’u Burundi n’umwe wo mu mutwe wa FDLR baguyemo n’icyo izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo zari zagabye mu birindiro by’aba barwanyi bo muri Twirwaneho na M23 biherereye mu duce two muri Rugezi kuwa mbere tariki ya 09/06/2025.
Ibirindiro byari byagabweho ibyo bitero by’iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC/M23 ni byari ku bitaro bya Rugezi, i Muchikachika no kwa Didas maze abari bagabye ibitero bakubitwa inshuro ndetse benshi bahasiga ubuzima barimo n’abo basirikari.
Nubwo uru ruhande rwa Leta ari rwo rwagabye ibitero, ntibyabujije ko Twirwaneho na M23 ibisubiza inyuma ndetse kandi bigwamo bariya basirikare bakuru b’u Burundi na FDLR.
Bamwe mu batanze ubuhamya kubyabaye kuri ibyo bitero bagize bati:”Hapfuye umusirikari mukuru ufite ipeti rya Major wo muri FDLR na Captain wo mu ngabo z’u Burundi“ Hapfuye kandi n’abasirikare babo icyenda, n’abandi benshi babikomerekeramo.”
Ibi bitero byagabwe kuri Twirwaneho na M23, mu Rugezi mu gihe muri iki gice cyaherukagamo ibitero mu byumweru bitatu bishize.
Ni ibitero iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zigaba muri ibyo bice ziturutse i Lulenge, Gasiro, Kabanju no mu bindi bice bikigenzurwa n’uru ruhande rwa Leta werekeza i Milimba ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri n’uyu munsi ku wa gatatu, ibyo bice byabereyemo imirwano yirije umunsi wose ku wa mbere, byagarutsemo ituze.
Ahandi kandi hari ituze, naho hakaba hari hakunze kugabwa ibitero by’iri huriro ry’ingabo za Congo ni mu Mikenke no mu bindi bice biherereye mu nkengero za Centre ya Minembwe.
Gusa, kubera ko umwanzi uhagaba ibyo bitero atari kure, umutekano ntuba wizewe ijana ku ijana kuburyo usanga abaturage bafite impungenge z’umutekano wabo.




