Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Nyakanga, igisirikare cya leta ya Congo FARDC,gifatanyije n’ imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, igisirikare cy’u Burundi, ndetse n’FDLR, batangiye kugaba ibitero ku baturage b’abanyamulenge batuye mu bice bya Rudefu, Kahololo, na Rwikubo, byo muri Rurambo.
Umutwe wa Twirwaneho ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, watanze ubutumwa bw’ imbuzi uvuga ko ingabo z’u Burundi n’iza Congo zagose ibice byose bituwe n’Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge.kandi ko ikigamijwe nta kindi, uretse kwica no kurimbura abo Banyamulenge biganje muri Teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe utanga n’intabaza, uvuga ko nibakomeza kugabwaho ibitero baza kwirwanaho, kandi ko bakora ibishoboka byose bakigizayo ibyo bitero bya FARDC n’ingabo z’u Burundi bari kumwe na FDLR byagabwe mu Rwikubo bikaba byatangiye saa munani z’amanywa.
Mu butumwa bwatanzwe n’ uyu mutwe wa Twirwaneho bagize bati: “Abagore, abana, n’abaturage bandi bose batishoboye bakomeje guhungira mubihuru kuko ntakundi babigenza muri iki gihe cy’ubukonje bukabije buri mu Rurambo kuko barimo kugirirwa nabi, ibyabo bikangirizwa ndetse bikaba biza gutangazwa mu masaha ari imbere”.
Bakomeza bagira bati:”Iki gitero ntabwo gishobora guhagararira mu Rurambo gusa ahubwo turabona intambara y’ iri huriro yarateguwe kuburyo bugamije kugaba ibitero no mu bindi bice byinshi bituwe n’ abanyamulenge, ku buryo bakomeza kwibasirwa n’imiryango yabo.
Nkuko bari bamimenyesheje bwambere bavuga ko umugambi wa Jenoside wo gutsemba ubu bwoko bari baragerageje kuva kera, ubu urimo gushyirwa mu bikorwa, aho abaturage banyamulenge barimo guhigwa bukware bakicwa abandi bahahohoterwa, bkandi byose bigakorwa amahanga arebera agaceceka.
MRDP-Twirwaneho yibutsa ko ari ngombwa ko abaturage, abashinzwe umutekano mu karere, ndetse n’imiryango mpuzamahanga bagira uruhare mu gukumira iki gitero no guhagarika uyu mugambi wo kurimbura ubwoko bw’ abanyamulenge, kuko ari ivangura ridafite ishingiro.
Bati:”Turasaba ko hagira igikorwa ibyo bikorwa byose by’ubwicanyi bigahagarara, kandi MRDP-Twirwaneho ishimangira ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurengera abaturage bose bari mu kaga. Bati”Twiyemeje kurengera abaturage no kurinda ibyabo, ndetse no gukomeza gushyira imbere umutekano wabo mu gihe bibaye ngombwa.
Ni ibitero byagabwe n’ ihuriro rirwana k’ uruhande rwa Leta ya Congo baturutse mu Rudefu no mu Masango aho kugeza mu masaha y’ijoro imbunda ziremereye n’izoroheje zarimo zicyumvikana muri ibyo bice byabereyemo imirwano.




