Bwana Lungele Mbiso, wari ushinzwe itumanaho mu biro bya Guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo,Jean Jaques Perusi muri Teritwari ya Uvira, amakuru avuga ko yishwe arashwe mu gatuza n’umusirikare wa FARDC ahita agwa aho.
Ibi ni ibyabaye mu mpera z’ iki cyumweru dushoje aho uyu musirikare wa FARDC ufite ipeti rya Captain yishe arashe amurashe uyu mukozi w’ ibiro bya Guverineri muri Kivu y’ Amajyepfo ku ruhande rwa Leta maze abaturage na we bamwicisha ibiti n’amabuye.
Bivugwa kandi ko kugira ngo habe uko kurasana byavuye ku mpaka zari zazamutse hagati y’abakozi bo kwa Guverineri n’abasirikare be, nubwo abatanze aya makuru batagaragaje icyo izo mpaka zari ziturutseho.
Uvira habereye icyo gikorwa, niho himuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’aho AFC/M23 ifashe umujyi wa Bukavu, umujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara tariki ya 16/02/2025.
Kuri ubu umujyi wa Bukavu uragenzurwa na AFC/M23, ndetse yanamaze kuyishyiramo inzego z’ ubuyobozi ku rwego rw’intara ukageza ku buyobozi bwibanze.
Ibibaye muri Uvira, bikozwe mu gihe Leta ikomeje kuharundanyiriza ingabo zayo nyinshi harimo n’Abacanshuro yakuye muri Colombia kuza kuyifasha kurwanya umutwe wa M23.
Ibi bikaba byongeye kuzamura umwuka w’intambara, aho iyi Leta ya Congo bivugwa ko iri gutegura kugaba ibitero kabuhariwe kuri uriya mutwe bigamije kugira ngo ibyambure imijyi minini irimo uwa Goma na Bukavu uri mu ntera itari ndende cyane uvuye aha i Uvira.
Ni mu gihe kandi iyi leta iheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya yo n’u Rwanda, amasezerano agamije gushyiraho iherezo ryanyuma ku makimbirane y’intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa Congo, harimo n’aha Uvira iri gutegurira iyo migambi mibi.




