Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18/07/2025 Twirwaneho yarwanye inkundura ubwo yasubizaga inyuma ibitero by’ iburiro ry’ ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo ryabyutse rigaba ku baturage b’ Abanyamurenge muri Rurambo maze ibaha isomo rikomeye, inabambura intwaro zirimo n’ iziremereye.
Ni ibikubiye mu butumwa MCN yahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, aho ubwo butumwa bugira buti: “Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari zigabye ibitero mu mihana y’Abanyamulenge mu Rurambo, zagabye ibitero mu Banyamulenge, urugamba rukaba rwaberaga mu irango ryo mu Rwikubo.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Kuri ubu aba barwana ku ruhande rwa Leta, bageze mu Rudefu iyo baturutse bagaba ibitero bahunga, banambuwe n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda iremereye ya Twelve n’izindi zo mu bwoko bwa Mashinigani, ndetse n’izindi ntoya.
Ibi bitero iri huriro ry’Ingabo za RDC zabitangije ku munsi w’ejo ku wa kane, aho zabigabye zivuye mu Masango no mu Rudefu, mu gitondo bakaba babikomereje mu gice cya Rwikubo n’ubundi aho zari zabigabye n’ejo ku wa kane, ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga iby’uyu munsi ntibyigeze bizihira, kuko zagihuriyemo n’akaga gakomeye cyane.
Kuri ubu Twirwaneho n’iyo igenzura kariya gace kari kagabwemo ibitero, ndetse n’inkengero zako nyuma y’uko abari bakoze ibyo bitero bayabangiye ingata bagahunga.
Ibi kandi bibaye mu gihe i Doha muri Qatar hakomeje ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 mu rwego rwo kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye ku mutekano w’u Burasizuba bwa Congo, no muri Congo yose muri rusange.




