Umugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’ u Burundi uri mu kigero cy’imyaka 45 witwa Minani, yishe arashe umugore we, umwana, n’umurezi, ndetse komeretsa n’Umugabo w’Umushi yasanze mu rugo iwe, na we ubwe arangije arirasa arapfana.
Iki gikorwa kigayitse cyabaye mu ijoro ry’ ejo ku wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/07/2025 muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni bwo kiriya gikorwa kigayitse cyabaye.
Uyu Minani, wari asanzwe akora akazi ko warusanzwe akora akazi ko kuragira Inka no guhinga,. muribi bice bya Minembwe bikavugwa ko iki gikorwa kigayitse yagitewe n’ uburakari bwaturutse ku kuba yaratashye agusanga urugo rwe rwinjiriwe n’ umushi.
Ubuhamya bwatanzwe n’ abaturanyi be buragira buti: “Minani yari asanzwe yarashatse umukobwa w’Umunyamulenge, rero mu ijoro ryo ku wa mbere atashye ageze iwe mu rugo, asanga rurimo Umushi, niko guhita amurasa, amurasana n’umugore we n’umwana ndetse n’umurezi. Arangije na we arirasa.”
Minani mu kurasa aba bose byarangiye bahasize ubuzima ndetse nawe kuko yirashe agapfa, ariko Umushi yasanze mu rugo rwe we yaramurashe aramukomeretsa ariko ntiyapfa ubu akaba arimo kwitabwaho n’ abaganga.
Uyu Minani akaba yari aramaze igihe kirekire akorera mu Banyamulenge, kandi ahanini akaba yarakoreye cyane cyane mu Minembwe, ari nabyo byatumye ashakana n’umukobwa wabo.
Igikorwa uyu muturage yakoze cyo kwica abantu akoresheje imbunda ndetse nawe akiyica kigaragaza ko kugeza ubu hakiri ikibazo cy’ abaturage bagitunze imbunda kandi batari mu nzego za gisirikari ibintu bikomeje gutera abaturage batari bake impungenge zikomeye




