Sudan: Abagore 6 bakomoka muri Ethiopia bafashwe bacyekwaho kuba bamudahusha ba RSF

Mu gihe amakimbirane akomeje kubera muri Sudani, abategetsi bo muri leta ya Gederaf ihana imbibi na Etiyopiya bafashe abagore batandatu bo muri Etiyopiya baregwa kuba ba mudahusha mu ngabo zihanganye na Leta (RSF).

Sudan tribune, ivuga ko abo bagore bari bamaze umwaka urenga bakorera muri RSF, bakoresheje ubuhanga bwabo bwihariye bwo mu gukoresha imbunda kabuhariwe.

Kuba bavuga ko bagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya ingabo za Sudani (SAF) n’inzego z’umutekano, byerekanwa n’amashusho y’ibikorwa bya gisirikare n’intwaro byagaragaye kuri terefone zabo.

Bivugwa ko abo bagore bafashwe ubwo bageragezaga guhungira muri Etiyopiya banyuze mu karere ka Amhara nyuma y’ihohoterwa rikabije bari bakoze muri Khartoum. Abayobozi bavuga bari bateganyirijwe guhembwa bageze muri Etiyopiya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *