Sudan: Imyuzure yahitanye abantu 30 abandi baburirwa irengero

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rikorera muri Sudan ryatangaje ko ku wa Kabiri TARIKI YA 27 Kanama 2024 ,imvura nyinshi yaguye muri Sudani y’iburasirazuba yateye imitingito ,maze isenya imijyi 20 ndetse ikaba imaze guhitana abantu bagera kuri 30,inangiza ibintu byinshi mu karere kamaze igihe karimo intambara y’imbere mu gihugu.

Iyo mvura yarimo imitingito myinshi yarenze inkombe z’ikidendezi cya Arbaat hafi km 40 mu majyaruguru ya port Sudan,maze abantu ibihumbi n’ibihumbi bavanwa mu byabo barimo n’imiryango ishinzwe ubutabazi.

Inzu zirenga ibihumbi mirongo itanu zangijwe bikomeye ,ibikorwa remezo by’umuriro,amazi,imihanda ,amateme,amavuriro,amashuri nabyo byangizwa n’uwo mutingito. Ministeri y’ubuzima muri Sudan iratangaza ko yatangiye ibikorwa by’ubutabazi ku bantu bashoboye guhungira ahantu hafite ubutumburuke bwo hejuru.

Nk’uko ibigo by’umuryango w’Abibumbye bikorera muri Sudan byabitangarije France 24 ,bivuga ko abantu 132 bishwe n’iyi mvura mu gihugu hose, abandi ibihumbi 118 bakaba bamaze kwimuka kubera imvura .

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *