Muri Sudani, igitero cy’indege zitagira abapilote cyitiriwe inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) cyibasiye imodoka y’Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa (WFP) mu gitondo cyo ku wa Gatanu, itariki ya 6 Gashyantare, muri Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru, akarere kamaze kuba isibaniro mu ntambara imaze imyaka itatu hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo za Gen. Hamdan Daglo uzwi ku izina rya Hemedti.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) bivuga ko iki gitero cyahitanye umuntu umwe abandi benshi barakomereka nk’uko iiyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) ivuga.
Amakamyo ya WFP, yari atwaye cyane cyane imfashanyo y’ibiribwa, yari avuye mu Mujyi wa Kosti muri Leta ya White Nile. Zari ziri kwerekeza i El-Obeid, umurwa mukuru wa Kordofan y’Amajyaruguru, ahari abantu ibihumbi n’ibihumbi bahunze imirwano ibera mu majyepfo, ku ruhande rwa Dilling na Kadugli, aho ingabo za leta zongeye kurusha ingufu RSF mu minsi 10 ishize.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Ubutabazi by’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani, Denise Brown, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’iki gitero, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Ihuriro ry’abaganga bo muri Sudani, ryamaganye ihonyorwa rikabije ry’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu rinasaba ko hakorwa iperereza kuri iki gitero.




