Sudani: RSF yasabye ikintu gikomeye kugirango yemere imishyikirano y’amahoro

Kuri iki Cyumweru, umuyobozi w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), Mohammed Hamdan Dagalo, uhanganye n’Igisirikare cya Sudani kuva muri Mata, yatangaje ko uyu mutwe witeguye kugera ku masezerano mu masaha 72 mu gihe haba hakozwe impinduka mu buyobozi bw’ingabo .

Dagalo yabitangaje mu mashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa RSF avuga ko yiteguye kumvikana niba umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu yemeye kuyamanika.

Yavuze ko RSF idahanganye n’igisirikare gusa ahubwo n’indi mitwe itemewe. Dagalo yavuze kandi ko RSF itica abaturage cyangwa ngo yishore mu busahuzi nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru byo muri Turkiya, Anadolu Agency, ivuga.

Kutagaragara k’umuyobozi wa RSF kuva muri Mata kwari kwatumye bamwe batangira kuvuga ko yaba yarakomerekejwe cyangwa yishwe.

Ubu butumwa buje nyuma y’amezi arenga atatu y’imirwano hagati y’Ingabo za Sudani (SAF) n’umutwe witwara gisirikare wa RSF mu murwa mukuru wa Khartoum no muri leta zo mu burengerazuba bwa Sudani.

Ibihumbi by’abantu byahitanwe n’iyi mirwano abandi babarirwa muri za miriyoni bava mu byabo kuva intambara yatangira muri Sudani, yari isanzwe irimo amakimbirane ashingiye ku moko ndetse n’ibibazo by’ubukungu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *