Ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare yo muri Sudani riyobowe n’umutwe wa Rapid Support Forces watangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize abagize guverinoma ibangikanye n’iya Khartoum igikorwa cyamaganwe n’Ingabo za Leta, bamaze amezi 27 bahanganye gishobora gutuma igihugu kigana ku kongera gucikamo kubiri.
Umuyobozi wa RSF, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, yatangajwe nk’umuyobozi w’inama y’umukuru w’igihugu (, naho Abdel Aziz al-Hilu, umuyobozi wa SPLM-N, umwe mu mitwe minini y’inyeshyamba mu gihugu, yagizwe umwungirije mu nama y’abanyamuryango cyangwa guverinoma y’abaminisitiri 15.
Mohamed Hassan al-Taishi, umunyapolitiki w’umusivili, yagizwe minisitiri w’intebe, kandi ba guverineri b’uturere bamenyeshejwe mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Nyala, umujyi munini mu karere ka Darfur RSF igenzura hafi ya kose.
Igisirikare cya Sudani cyirukanye uyu mutwe mu gihugu rwagati, mu gihe imirwano yica abantu mu Karere ka Kordofan rwagati mu burengerazuba ndetse n’umurwa mukuru gakondo wa Darfur wa al-Fashir.
Muri Gashyantare, RSF hamwe n’abanyapolitiki bafatanije n’indi mitwe y’inyeshyamba bemeye gushyiraho guverinoma muri Sudani, igamije guhangana n’ubutegetsi bwemewe buyobowe n’igisirikare bwa Khartoum
Igisirikare kiyobowe n’umusirikare mukuru w’umwuga Gen. Abdel Fattah al-Burhan cyari cyamaganye igitekerezo cya RSF cyo gushyiraho guverinoma ibangikanye kandi gisezeranya gukomeza imirwano kugeza igihe kizagenzura Sudani yose, imaze imyaka myinshi irimo amakimbirane, guhirika ubutegetsi, ubukene n’inzara.
Dagalo wahoze ayobora imitwe yitwara gisirikari akaba n’umwe mu bantu bakize muri Sudani, uzwi ku izina rya Hemedti, yafatiwe ibihano na Amerika, imushinja ibyaha bya jenoside mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Nicyo kimwe cy’umuyobozi wa Sudani, Gen. Burhan wafatiwe ibihano muri Mutarama na Amerika, imushinja guhitamo intambara aho guhitamo imishyikirano kugira ngo amakimbirane amaze guhitana abantu ibihumbi mirongo ahoshe.




