Minisitiri w’itangazamakuru muri Leta ya Unity, Gatwech Bipal, yatangaje ko indege nto yari itwaye abakoraga mu bijyanye na peteroli muri Leta ya Unity muri Sudani y’Epfo yahanutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, ubwo yerekezaga mu murwa mukuru Juba, abantu 20 bahasiga ubuzima.
Minisitiri yatangaje ko abagenzi bari bayirimo, bari abakozi mu bijyanye na peteroli b’isosiyete Greater Pioneer Operating Company (GPOC) ihuriwemo n’isosiyeti y’Ubushinwa, China National Petroleum Corporation n’isosiyeti ya Leta yita ku bya peteroli, Nile Petroleum Corporation.
Mu bapfuye harimo Abashinwa babiri, n’Umuhinde umwe. Bipal nta bindi bisobanuro yatanze ku cyateje iyo mpanuka nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Ibitangazamakuru byari byabanje kuvuga ko hapfuye abantu 18, ariko Bipal yaje kuvuga ko abantu babiri bari barusimbutse, nyuma baje kwitaba Imana. Umwe yarokotse.
Muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo muri Nzeri 2018, abantu batari munsi ya 19 bazize impanuka, ubwo indege nto yari itwaye abagenzi ibavanye mu murwa mukuru Juba ibajyanye mu mujyi wa Yirol, yahanukaga.
Abandi bantu babarirwa muri mirongo mu 2015 bapfuye igihe indege itwara imizigo yakozwe n’u Burusiya yarimo n’abagenzi, yagwaga ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege cy’umurwa mukuru, Juba.




