Paul-Nang

Sudani y’Epfo: Perezida Machar yirukanye umugaba w’ingabo umazeho amezi 7

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yirukanye umuyobozi w’ingabo muri iki gihugu nyuma y’amezi arindwi ashyizwe kuri uyu mwanya kandi ashyiraho uzamusimbura nk’uko byatangajwe kuri radio y’igihugu.
Nta mpamvu yatanzwe yo kwirukana Gen. Paul Nang Majok, wari kuri uyu mwanya kuva mu Kuboza, mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere ushize mu masaha akuze.
Iri tangazo rivuga ko Perezida Kiir yashyizeho Dau Aturjong nk’umugaba mushya w’ingabo. Gen. Majok yari ayoboye ingabo mu gihe imirwano ikaze hagati y’ingabo n’inyeshyamba za White Army, umutwe ugizwe n’urubyiruko rw’Aba-Nuer, bikaba byarongeye guteza ikibazo cya politiki mu gihugu .
Umuvugizi w’Ingabo za Sudani y’Epfo, Lul Ruai Koang, yagize ati: “Habayeho umuco ko iyo washyizweho, cyangwa ugahabwa akazi nta mpamvu (yatanzwe) yo gushyirwaho nta mpamvu n’imwe itangwa yo gukurwaho. Ni ibisanzwe”.
Sudani y’Epfo yabonye agahenge kuva amasezerano yo mu 2018 yarangiza amakimbirane y’imyaka itanu yateje impfu ibihumbi magana, ariko urugomo hagati y’abaturage badahuje ubwoko rukomeza kwiyongera.
Muri Werurwe, Visi Perezida wa mbere Riek Machar yafunzwe by’agateganyo, bituma ubwoba bw’amakimbirane bwongera kuvuka.
Minisitiri w’itangazamakuru, Michael Makuei, yatangaje ko ifatwa ryatewe n’uko Machar yahamagaje abamushyigikiye kandi “abakangurira kwigomeka kuri guverinoma hagamijwe guhungabanya amahoro kugira ngo amatora atabaho kandi Sudani y’Epfo isubire mu ntambara.”
Ishyaka rya Machar ryahakanye ibirego bya guverinoma bivuga ko rishyigikiye inyeshyamba za White Army, zagonganye n’ingabo za leta mu Mujyi wa Nasir uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba muri Werurwe.
Muri Gicurasi, Ingabo za Sudani y’Epfo zatangaje ko zafashe umujyi ziwambuye inyeshyamba za White Army.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *