AP25348334327557

Sydney: Igitero ku bantu bari ku mucanga ku mazi cyaguyemo abantu 16

Byibuze abantu 16, barimo umwe mu bantu babiri bivugwa ko bari bitwaje imbunda, bapfuye abandi benshi barakomereka ku Cyumweru nyuma y’irasa ryabereye i Sydney ku mazi ahazwi nka Bondi Beach, ryibasiye umuryango w’Abayahudi bari bateraniye hamwe bizihiza intangiriro z’umunsi mukuru wa Hanukkah mu byo abayobozi ba Australia batangaje ko ari igitero cy’iterabwoba. 

Kuri uyu wa Mbere, abayobozi bavuga ko abantu babiri bitwaje imbunda barashe mu birori bya Hanukkah ku mucanga kuri Bondi beach muri Sydney, bahitana abantu 15 barimo n’umwana. Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanese, yavuze ko iki ari igikorwa cy’iterabwoba ku Bayahudi cyibasiye umutima w’igihugu.

Ubwicanyi bwakorewe kuri imwe muri beach zizwi cyane muri Australia bwakurikiranye n’ibitero byibasiye Abayahudi mu gihugu mu mwaka ushize, nubwo abayobozi batigeze bemeza niba ibyo bitero n’icyo ku Cyumweru bifitanye isano. Nibwo bwicanyi bwahitanye abantu benshi mu myaka mirongo itatu ishize mu gihugu gifite amategeko akomeye yo kugenzura imbunda.

Umwe mu bitwaje imbunda, umugabo w’imyaka 50, yarashwe na polisi, bituma abantu bose bapfuye bagera kuri 16. Undi warashe, umuhungu we w’imyaka 24, yakomeretse kandi ari kuvurirwa mu bitaro, nk’uko byatangajwe na Mal Lanyon, Komiseri wa olisi muri New South Wales.

Emergency workers transport a person on a stretcher after a reported shooting at Bondi Beach in Sydney, Sunday, Dec. 14, 2025. (AP Photo/Mark Baker)

Polisi yavuze ko umuntu umwe witwaje imbunda yari azwi n’inzego z’umutekano, ariko Lanyon yavuze ko abayobozi nta kimenyetso babonaga cy’igitero cyategurwaga.

Minisitiri w’Intebe wa New South Wales, Chris Minns yabwiye abanyamakuru ko abishwe bari hagati y’imyaka 10 na 87. Nibura abandi bantu 38 bakomerekeye muri icyo gitero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *