Mu rwego rwo gukaza umutekano w’igihugu mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu Ukwakira 2025, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania rwatangaje ko rwafatiye mu Karere ka Mbogwe, Intara ya Geita, abantu 34 b’abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko baturutse mu Burundi no mu Rwanda.
Ibi byabaye mu gihe hakomeje ibikorwa byihariye bigamije guhashya ubwinshi bw’abinjira mu buryo butemewe, bwagaragaye ko bushobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Ibi bikorwa bikurikizwa ku mabwiriza yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Dr. Anna Peter Makakala.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’ibiro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka, aba bimukira bafashwe mu igenzura rikomeye ryakorewe ku binjira mu Karere ka Mbogwe banyuze ku muhanda munini werekeza i Kahama. Intego nyamukuru ni ugufata no guhagarika abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane muri ibi bihe byegeranye n’amatora.
Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Karere ka Mbogwe, Superintendent Amir Ally Abbasi, yahaye ubutumwa bukomeye abanyonzi n’abatwara imodoka nto n’amakamyo, abasaba guhagarika burundu ingeso yo gutwara cyangwa gucumbikira abimukira bitemewe. Yavuze ko ubukangurambaga no gusobanurira ababikora bwakozwe bihagije, bityo ubu igihe kigeze ngo amategeko yubahirizwe nta kubabarira.
Yongeyeho ko ibikorwa by’igenzura, irondo n’iperereza bizakomeza mu bice bitandukanye by’Akarere ka Mbogwe no mu nkengero zako, hagamijwe guca burundu ibikorwa byo kwinjiza mu gihugu abimukira bitemewe.




