Tanzania: Isoko ryagwiriye abari baririmo

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga ko isoko rusange rya Kariakoo riherereye mu mujyi wa Dar- es- Salaam mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tarariki ya 16 Ugushyingo 2024,ryagwiriye abariremye ndetse n’abaricururizamo.

Iri risoko ry’amagorofa ane ,bimwe mu bice byaryo byaguye bikomeretsa abantu 28 undi umwe ahita ahasiga ubuzima nkuko Ibinyamakuru birimo the Citizen byabitangaje .

Nyuma y’iyo mpanuka , Minisitiri w’Intebe wa Tanzania,Kassim Majariwa yageze ahabereye iyo mpanuka ndetse ageza Ijambo ryo kwihanganisha abagize ibyago byo gupfusha umuntu ndetse n’abakomeretse .

Yagejeje Ijambo ku baturage arabaha ihumure mu izina rya Perezida Samia Saluhu Hassan .

Polisi ya Tanzania yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekanye icyatumye iryo soko rigwira abari baririmo .

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *