Capture

Tanzania: Umusore ukekwaho kwica ababyeyi be yabonetse na we ari hafi gupfa

Umusore ukekwaho kwica ababyeyi be mu mujyi wa Moshi muri Tanzania yabonetse, ari ameze nabi cyane ndetse ubuzima bwe buri hafi kumucika, nyuma yo kumara igihe yihishe ubwo yamaraga kubica agahita atoroka.

Uyu musore w’imyaka 26 witwa Geofrey utuye Kilimanjaro, akimara kwica ababyeyi be yahise atoroka akaba ari inkuru yababaje ndetse ikanatera ubwoba abaturage ba Moshi cyane cyane abaturanyi ndetse n’abo mu muryango we.

Bivugwa ko akimara kubica yahise atoroka ajya kwihisha, ariko nyuma akaba yaje kuboneka mu muhanda aho yatoraguwe n’abagiraneza ameze nabi ndetse ari hafi kunogoka bitewe n’inzara kubera igihe yari amaze atarya ndetse afite n’ibikomere bahita bamujyana ku bitaro.

Akimara kugezwa muri ibi bitaro Polisi nayo yahise ihasesekara maze itangira gukora akazi kayo kajyanye n’iperereza dore ko yari amaze iminsi ashakishwa n’uru rwego bityo Polisi ikaba yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye gukora ayo marorerwa.

Nubwo ari mu bitaro aho arimo kwitabwaho m’abaganga uyu musore kuri ubu arinzwe cyane bikomeye n’inzego z’umutekano, mu gihe ategereje gukurikiranwa n’ubutabera mu gihe ubuzima bwe buzaba bumaze kumera neza.

Abaturage bo mu mujyi wa Moshi basabye Leta n’inzego z’umutekano kongera ingufu mu bijyanye n’umutekano, ndetse no gutanga ubufasha mu bijyanye no gukira ihungabana ku miryango n’abaturanyi bagizweho ingaruka n’icyo gikorwa cy’ubugome.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *