c753d5d0-349f-11f0-96c3-cf669419a2b0

Tanzania: Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu, yitabye urukiko bwa mbere

Umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, Tundu Lissu, yitabye urukiko ku nshuro ya mbere kuva yatabwa muri yombi ashinjwa ubuhemu mu kwezi gushize, abwira abamushyigikiye kutagira ubwoba.

Yazamuye igipfunsi nk’ikimenyetso cyo gusuzugura ubutegetsi abwira abamushyigikiye ati: “Muzamera neza. Ntimugomba gutinya.”

Mu gitondo, mu mujyi munini wa Tanzaniya, Dar es Salaam, umwuka mubi wari mwinshi, abashinzwe umutekano boherejwe ku bwinshi ku rukiko rw’ibanze ndetse no mu bindi bice by’ingenzi.

Ariko ibyo ntibyabujije abamushyigikiye kwitabira ari benshi, bamwe muri bo bakaba bateraniye hanze y’urukiko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Urukiko rwabanje kugerageza gukora iburanisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko we n’itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira barabyamagana, bavuga ko hakenewe gukorera mu mucyo kandi mu buryo bukwiye.

Umuyobozi w’ishyaka rya CHADEMA yatawe muri yombi ku itariki ya 9 Mata nyuma yo guhamagarira rubanda imyigaragambyo yavugaga ko “nta mavugurura, nta matora”, abwira abamushyigikiye ko amatora rusange ateganijwe mu Kwakira atagomba kuba keretse habaye amavugurura mu bijyanye n’amatora.

Kuva icyo gihe yashinjwe ubuhemu no gutangaza amakuru y’ibinyoma kuri interineti, bivugwa ko byateje ubwigomeke nawe ashinja abapolisi imyitwarire mibi mu matora.

Yahakanye ibyo aregwa, ariko aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *