Tanzaniya yemeye ko icumbikiye abasirikare 40 bacitse igisirikare cy’u Burundi

Leta ya Tanzaniya yemeje amakuru yavugwaga ariko adafite gihamya ko yaba icumbikiye abasirikare 40 b’Abarundi bacitse mu gisirikare cy’u Burundi.
Minisitiri ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka, Charles Kitwanga, yasobanuye ko aba basirikare bagera kuri 40 babafite muri Tanzaniya nk’izindi mpunzi zose z’abarundi ziri muri iki gihugu.
Yakomeje avuga ko aba basirikare bakambitse mu nkambi y’impunzi ya Mwisa mu gace ka Kagera mu burengerazuba bwa Tanzaniya, ko bari kwitabwaho bahabwa ubuvuzi bujyanye n’ibibazo byo mu mutwe n’imyitwarire.
Tanzaniu=
Nk’uko bitangazwa na BBC, Uyu mu Minisitiri yavuze ko aba basirikare bahunze mu Burundi ubu barinzwe hagendewe ku mategeko y’Umuryango w’Abibumbye kandi ko Tanzaniya itazemerera Guverinoma y’u Burundi kubahiga nk’uko byari byakomeje kuvugwa.
Leta ya Tanzaniya yemeje ko icumbikiye aba basirikare bacitse mu Burundi, mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru avuga ko Guverinama y’u Burundi yohereza abasirikare bajya gushimuta impunzi muri Tanzaniya.
Izi mpunzi z’abarundi zaganiye na Al Jazeera, zatangaje ko zihora ku nkeke, ndetse ko Tanzaniya itabashije kubarindira umutekano 100% ko bahangayikishijwe n’Imbonerakure ndetse n’abandi baza kubashimuta.
Leta y’u Burundi yahakanye aya makuru, ivuga ko itajya gushimuta impunzi zahungiye muri Tanzaniya, Alain Nyamitwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ubutwererane w’u Burundi akaba ari we wahakanye aya makuru avuga ko ari ibinyoma, ko nta muntu n’umwe Guverinoma y’u Burundi yohereje kujya gushimuta impunzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *