Uyu munsi ni kuwa Kane tariki 6 Kanama 2020, ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 147 ngo ugere ku musozo.
Tariki ya 6 Kanama 1945, Leta zunze ubumwe za Amerika zateye igisasu kirimbuzi ku mugi wa Hiroshima mu Buyapani. Abantu 80,000 bahitanwe n’iki gisasu ako kanya, abandi bapfa urusorongo bazize ingaruka zacyo.
Kuva mu mwaka 1940, Leta zunze ubumwe za Amerika zari mu bushakashatsi bwaziganishije mu gucura intwaro kirimbuzi, ni nyuma yaho abatasi bayo n’abahanga mu bya Siyansi bari bamaze kuyiburira ko Ubudage bari bahanganye mu ntambra burimo kugerageza icurwa rya bene izo ntwaro.
Igisasu cya mbere kirimbuzi cyageragejwe na Amerika muri Nyakanga 1945, ahitwa New Mexico. Iki gihe Ubudage bwari bwaramaze kumanika amaboko no kwemera insinzwi mu ntambara ya Kabiri y’isi. Icyari gisigaye kuri Amerika kwari ugushoza urugamba ku Buyapani.
Ubuyapani cyari cyari igihugu bigoye guhangana nacyo wifashishije abasirikare barwanira ku butaka cyangwa mu mazi. Perezida wa Amerika Harry S Truman yari yaraburiwe n’abajyanama be muby’umutekano ko bitashoboka gutsinda Ubuyapani badakoresheje intwaro kirimbuzi. Perezida Truman yahise yemeza ko intwaro nshya bari bamaze kuvumbura igomba kubafasha kurangiza vuba uru rugamba rwari rumaze kurambirana ari nako abasirikare ba Amerika bapfa umusubizo.
Tariki 6 Nyakanga 1945: Amerika yahagurukuje indege y’intambara yo mu bwoko bwa Enola Gay yerekeza mu mugi wa Hiroshoma(Japan), iyi ndege yari itwaye toni 5 z’intwaro nshya yari yibitsemo imbaraga zishobora kurenga toni 150 igihe ituritse. Enola Gay igeze ku butumburuke bw’ibirometero 15 mu kirere cya Hiroshima yare igisasu , ako kanya Abayapani 80,000 bahaburira ubuzima, 150,000 bakomereka ku buryo bukomeye bamwe byaje no kubaviramo urupfu mu gihe cyakurikiye.
Mu minsi 3 yakurikiyeho Amerika yongeye kurekura igisasu kirimbuzi ku mugi wa Nagasaki mu Buyapani, cyica abantu barenga 40,000. Icyahise gikurikiraho ,Ubuyapani bwamanitse amaboko bwermera ko Butsinzwe intambara ya Kabiri y’Isi.
Muri iyi myaka Amerika ikimara kurasa Hiroshima na Nagasaki, byabaye nk’ibiyiha igitinyiro kidasanzwe ku ruhando mpuzamahanga, byumwihariko byabaye isomo rikomeye kuri Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete.
Muri Kanama 1945, Amerika yatumije inama y’ibihugu byari bifatanije urugamba. Ni inama yatumijwe na Perezida Triuman, iyi nama yitabiriwe na Joseph Stalin wayoboraga USSR, Weston Churchill wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza.
Muri iyi nama hemejwe ko Amerika yonyine ariyo igomba kugenzura ikorwa ry’intwaro kirimbuzi. Gusa ibi ntibyarambye kuko mu mwaka 1949, Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete zemeje ko nazo zamaze gucura intwaro kirimbuzi.
Abishwe nigisasu cyatewe I Hiroshima babarirwa mu bihumbi 140, Muri bo 80,000 bapfuye ako kanya naho abandi ibihumbi 60 bapfa bazize ingaruka zacyo.
Kugeza ubu kandi abashakashatsi mu buzima bemeza ko iki gisasu kigiteza ibyago mu baturage b’Ubuyapani, aho bamwe mu batuye Hiroshima bakivukana ingaruka zikomoka kuri iki gisasu kirimbuzi.



